Dore ibanga wakoresha ukagaragariza uwo ukunda urukundo utabanje kuvuga byinshi
Benshi ntibazi ko ushobora kugaragariza uwo ukunda urukundo utabanje kuvuga amagambo menshi cyangwa se kwisirisimba mu bindi bintu bigusaba gushakashaka impamvu zikakaye zatuma agukunda.
Hari uburyo bwinshi utari uzi ushobora gukoresha ukereka uwo mukundana ko umukunda cyane kandi utanabivuze, soma iyi nkuru.
DORE INZIRA WABINYUZAMO UKAMUKUNDA KOKO
1.Ujye umutega amatwi
Abakundana baba basabwa kuba bari kumwe, begeranye cyane kurenza abandi bantu bose kubera ko baba basabwa kubika ibimenyetso by’uko bakundana, ndetse bakanereka Isi ko bakundana koko. Ubusanzwe hari itandukaniro riri hagati yo kumva no gutega amatwi, rero uragirwa inama yo gutega amatwi uwo mukundana cyane umenye neza ko wumvise buri kimwe yashakaga kukubwira.
2.Muhane igihe / Mushakirane igihe cyo kuba muri kumwe
Muri iyi minsi abakundana benshi bagaragara nk’abihugiyeho cyane, ugasanga ntabwo babona umwanya wo kuganira ubwabo.Mu rukundo habamo umwanya wa buri kimwe. Hari ibintu muba mugomba gusanga aho kubyikorana, mukwiye gukorera buri kimwe hamwe, ubundi ukamwereka uko n’ibindi bikorwa. Ubuzima bwanyu mubushyire imbere.
3.Ujye umwoherereza ubutumwa butunguranye
Wasanga yagize umunsi mubi, wasanga ari wowe ategereje ngo umufashe kuruhuka no kumererwa neza. Umukunzi wawe ni wowe aba afite, umuretse yanakwiheba cyane, rero shaka umwanya wanyu mwembi, ubundi ujye umubonera n’uwe wenyine, umuhe ubutumwa bugufi kandi bwiza, buratuma yiyumvamo urukundo.
4.Ba uwambere mu bamushyigikira
Erega singombwa kubwira umukobwa ko umukunda kandi nta kintu na kimwe kiragera imbere ye ngo kikuvugire ko umukunda koko. Shaka uko ujya umenya amakuru y’ubuzima bwe. Ese aba akeneye iki ? Ese ni iki namufasha? Bizatuma arushaho kubona ko utandukanye n’abandi kuko si wowe gusa azi.
5.Ujye umuba hafi mu bihe bimugoye
Nk’uko baca umugani ngo ‘Ntawe umenya ejo’ ni ko ukwiriye kumenya ko nihagira ikintu kibi kiba ku buzima bwe, kizasiga kibuhungabanyije kandi n’ubwawe ntibuzaba busigaye. Naba arimo kubabara ntabwo uzamubona neza, rero mufashe muri buri kimwe, mube hafi, umukunde n’umutima wawe wose.
Inkomoko: Opera New