Dore bimwe mu biribwa bifasha mu kurwanya Depression (Agahinda gakabije)
Depression ni indwara yo mu mutwe ikunze kwibasira abantu benshi mu ngeri zitandukanye, ikaba irangwa no guhindura amarangamutima, n’ibiyumvo bya muntu, ikagabanya ibyishimo umuntu yagiraga, imitekerereze n’imikorere bigahinduka.
Ikindi yongera umubabaro aho uyirwaye ahora ababaye, akabona buri kimwe gishobora kuba kinejeje abandi nk’kitanejeje kuri we.
Izwi cyane mu Kinyarwanda nk’Agahinda gakabije hakaba n’abayita agahinda k’inyongobezabugingo.
Kwigunga ukiheba bigera ku rwego abaganga bakwemeza ko urwaye depression bishobora gutera ibibazo mu mpagarike, bikabanya n’ubushobozi mu mikorere y’umuntu bya buri munsi.
Bimwe mu bimenyetso bya depression harimo: Guhora wumva ubabaye, Kubura ibyo wumva byagushishikaza, nubwo hari ibyaba bishishikaje abandi hakaba kandi no kumva utagishishikajwe n’ibyo wakundaga mbere harimo n’umurimo ukora.
Haba kandi imu kuryoherwa n’amafunguro, nyamara nta bundi burwayi ufite. Bikaba byatera kugabanuka cyangwa kwiyongera kw’ibiro nyamara nta ho bihuriye n’imirire, kubura ibitotsi kuri bamwe, ababashije kubona ibitotsi bagasinzira igihe kinini mu buryo budasanzwe.
Kubura imbaraga mu mubiri cyane, no guhora wumva unaniwe. Aha kandi bamwe bakunze kubaho nta ntego bafite mu buzima, bajya mu kintu ntibakigumemo bikanabatera kutuzuza inshingano.
Ikimenyetso rutura cya depression kandi ni ugutekereza ku rupfu cyane ndetse no kwiyahura.
Abenshi biyahura baba barabanje kugaragaza bene ibi bimenyetso.
Iyo ibi bimenyetso bimaze ibyumweru bibiri bifatwa ko ari ‘depression’. Na none kandi , ibibazo by’ubuzima; nk’uburwayi bwa throid, ibyibyimba mu bwonko cyangwa igabanuka ry’ama vitamin mu mubiri bishobora kuba byahuzwa n’ibimenyetso bya depression.
Impamvu zishobora gutera depression harimo: Ibinyabutabire byinshi mu bwonko biri cyane mu bitera izamuka ry’ibimenyetso bya depression.
Depression kandi ishobora kuba uruhererekane mu muryango.
Urugero, niba umwe mu mpanga afite depression, undi aba afite nka 70% by’ibyago byo kurwara depression.
Imiterere y’umubiri w’umuntu runaka na yo yaba impamvu zo gufatwa na depression.
Hari nk’abantu baba bashobora gushengurwa no kujagarara k’ubwonko (stress) kurusha abandi, bikaba byatera depression bitewe n’imimerere yabo.
Impamvu y’ahantu umuntu aba n’ibyo abamo: gukomeza kuba ahantu umuntu ahohoterwa, atukwa, adahabwa agaciro, mu bukene bukabije, n’uburwayi n’ibyorezo bitandukanye bituma bamwe mu bantu bagira depression. Ndetse ni imwe mu mpamvu zikomeye.
Bimwe mu biribwa/intungamubiri wafata zikagufasha guhashya depression
Ibiribwa bikize kuri omega-3, iyi ikunze kuboneka mu biribwa byo mu mazi. Igarama rimwe (1g) ku munsi rirahagije.
Ibiribwa bikize kuri N-acetylcysteine, ihindurwa n’umubiri mo amino acid z’ingenzi cyane nka L-cysteine na glutathione zizwiho kugabanya depression cyane, ndetse ikanarinda inflammation, n’uturemangingo kwangirika.
Iyi N-acetylcysteine iboneka cyane mu bishyimbo, inkeri, epinari, imineke, amafi ya salmon na tuna. Ndetse no gufata folic acid, vitamine B6 na B12 kugira ngo umubiri ubashe gukora cysteine ikeneye.
Ibiribwa bikize kuri Vitamin D na byo birafasha mu gukimira depression.
Vitamin D irwanya depression binyuze mu buryo bwinshi, harimo kugabanya inflammation, kuringaniza ibyiyumvo (mood), no kurinda imikorere mibi y’imyakura yo mu bwonko.
Ibiribwa bikize kuri vitamines za B.
vitamines na byo bigira uruhare rukomeye cyane mu mikorere y’imyakura no kuringaniza uko umuntu yiyumva (mood).
Vitamins B harimo folic acid, B12 na B6 zirakenewe mu gukora no kuringaniza imyakurantaramakuru mu bwonko izwi nka neurotransmitters. Muri zo twavuga nka serotonin, GABA na dopamine.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo vitamin B12 na folic acid zabaye nkeya, bizamura ibyago byo kurwara depression.
Ibiribwa bikize kuri zinc na byo ni ingenzi kuko umunyungugu wa Zinc ukenewe mu buzima bw’ubwonko, no kuringaniza neurotransmitters.
Kubura kwa zinc bihuzwa cyane no kwiyongera kw’ibyago byo kugira depression.
Yanditswe na Bertrand Iradukunda