AmakuruUtuntu Nutundi

Dore bimwe mu bintu bitangaje utaruzi ku gitsina cy’umugabo

Nk’uko ibindi bice by’umubiri wa muntu bigira imiterere idasanzwe, nko gukura kw’imisatsi n’inzara, igitsina cy’umugabo kigira byinshi kihariye, ngo ubunyabugenge n’ubungenge bwayo!

Imiterere y’ibitsina by’abagabo iratandukanye, bamwe bagira ibitsina bito bibyibuha bikanikwedura mu gihe bagize ubushake bwo gukora imibonanano mpuzabistina gusa, naho abandi bakagira ibinini.

Urubuga 7 sur 7 rwegereye umuganga Dr Paul Turek asobanura imwe mu miterere y’igitsina cy’umugabo abantu benshi batazi.

1.Imiterere y’ibitsina by’abagabo iratandukanye, bamwe bagira ibitsina bito bibyibuha bikanikwedura mu gihe bagize ubushake bwo gukora imibonanano mpuzabistina gusa, naho abandi bakagira ibinini bitiyongera n’igihe bagize ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

2. Igitsina cy’umugabo cyazanye umurego cyihina kigana ibumoso cyangwa iburyo cyangwa hejuru. N’ubwo ibyo bitera impungenge abagabo benshi ariko nta kibazo bitera ubuzima bwabo. Bigira ingaruka gusa iyo byageze kuri degere 15 kuko bishobora guteza indwara yitwa Peyronie ivuka ku kwigonda kw’igitsina cy’umugabo.

Dr Paul akomeza avuga ko iyo umugabo yafashwe n’iyo ndwara bimugiraho ingaruka mu kwinjiza igitsina cye mu cy’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikaba byanamugiraho ingaruka ku mubiri no mu mitekerereze.

3.Uruhu rw’igitsina cy’umugabo ni nk’uruhu rw’ahandi hose ku mubiri, rushobora kurwara uduheri (allergie) ndetse no kubyimbirwa.

4. Igitsina cy’umugabo gishobora kuvunika igihe habayeho gukora imibonano ku ngufu. Ku Isi mu bagabo 16 bavunitse ibitsina, umunani bashobora kuba barigukora imibonano n’abo batashakanye naho bandi bashobora kuba bari kuyikorera ahantu hadasanzwe nko mu modoka, ku kazi, muri n’ahandi ku buryo bashobora kwikanga bikomeye kikavunika.

5. Ubushakashatsi bwakorewe mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2002 na 2010bwagaragaje ko ikintu gikunze gukomeretsa igitsina cy’umugabo cyane ari imashini z’amapantalo, bamwe mu bagabo bemeje ko ububabare buruta ubundi bagize ari ubw’ubwo imashini yabarumaga igitsina.

6. Kutazana umurego kw’igitsina bishobora kuba ikimenyetso cy’ indwara z’umutima mu bihe bizaza.

Dr Paul Turek asobanura ko igitsina cy’umugabo cyigizwe n’udutsi twinshi tuyobora amaraso tubyimba tugatera umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger