Dore bimwe mu bikubiye mu gitabo Uncle Austin agiye gushyira hanze.
Austin Tosh Lowino ni umuhanzi w’indirimbo akaba n’umunyamakuru. Nyuma yo kuvugawaho byinshi binjyanye no gutandukana n’umugore ndetse no ku mwana we , Austin agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku buzima bwe. Ni igitabo yise “Incomplete”
“Incomplete” iki gitabo Austin avugako kizibanda ku buzima bwe , ndetse kucyandika byatumye yimenya kurushaho, ndetse akibuka n’ibyo yari yaribagiwe byo mu bwana bwe, ikindi azavugamo ni icyatumye akunda nyina no guhitamo kuzisanga i Rwanda . Ikindi kizaba gikubiye mu gitabo ni amateka ya mubayeho ahatirwa gusezera kungufu kumyaka cumi n’icyenda yari afite icyo gihe.
Austin aganira n’itangazamakuru yagize ati ” hari n’igihe unjya kumva amakuru cyangwa se ibyiriwe bivugwa umuntu akibwira ko ari uwonguwo azi cyangwa seniyo akubonye aka kubwira ati [” sha buriya Austin ni umusinzi, uriya Austin akora A , B,C,D ni ibi nibi….”] arika batazi Austin uwo ariwe, so ndibikora kugirango umwana wanjye , abana banjye, abazukuru n’abazukuruza n’abazaza imyaka myinshi bazamenye uwo ndiwe (who i was , who i am) ”
Uncle Austin avuga ku bantu bakoresha amashusho y’abana bari munsi y’imyaka cumi n’umunani mu nkuru cyangwa mubyo bakora kuri youtube batabifitiye uburenganzira bitamushimisha , abifata nko kwica amategeko y’itangazamakuru no kutubaha uburengazira bw’umwana. Ku bivugwa ku gutandukana n’umugore we Austin avuga ko nibiba ngombwa ko abishyiramo abantu aribwo bazamenya ukuri kuribyo ubungubu ntacyo abitangazaho.
Abantu benshi bakunze gufata indirimbo ya Uncle Austin yitwa “Na jyayo” bakayihuza n’inkuru yavuzwe kugutandukana n’umugore we bitewe n’amagambo ayirimo cyangwa uko iririmbitse bakemeza neza ko uyu mugabo yaba atashimye muri iyi minsi.