Dore amazina y’utubyiniro y’abaperezida barimo Kagame arimo n’adakunze kuvugirwa mu ruhame
Perezida nk’umwe mu bategetsi bakuru b’igihugu, akurikiranirwa hafi n’abaturage baba ab’igihugu cye cyangwa abandi.
Kubera akazi bakoze mbere yo kwicara muri iyo ntebe yo hejuru, uko bakora akazi kabo n’izindi mpamvu, bamwe mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bagiye bahabwa utuzina tw’utubyiniriro.
Rimwe na rimwe utwo tuzina turasebeje, rubanda akenshi ntibakunda kutuvuga mu ruhame, dore ko benshi muri bo bakunda guhundwa ibisigo bibataka ubuhangange.
Hari na tumwe ba nyir’ubwite bazi ko batwitwa ndetse bakabigarukaho mu ruhame nta n’icyo bibatwaye. Ku rundi ruhande, hari abamenye utwo tuzina ko baduhawe, baryumaho bityo bamenye ko watubise nkeka ko bitakugwa neza.
Aya mazina ntaho ahuriye no kuba bamwe mu bakuru b’ibihugu barahawe utundi tuzina turi mu mpine y’amazina yabo. Nka Jacob Zuma (Jay Z), Paul Kagame (PK), Museveni (M7), Ibrahim Boubakar Keita (IBEKA), Ndayishimiye Evariste (NEVA) n’andi menshi.
1. Yoweri Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, byatangiye impirimbanyi Winnie Byanyima avuga ko ayo mazina atari aye, ko ahubwo yitwa Yoseli Tibuhaburwa (ubwenge ntiburahurwa). Museveni muri iyi minsi arabyemera ko yitwa Tibuhaburwa.
Uyu we aranabizi ko abaturage bamwita Bosiko kandi na we iyo atebya, abigarukaho. Ubwo yari ahanganye na Bobi Wine mu kwiyamamaza, agamije gucecekesha abivanga muri politiki ya Uganda, yagize ati “Yaba Bobi Wine cyangwa uwo mwita Bosco ayoboye Uganda…).”
Uyu kandi yitwa Jjaja (sogokuru), Ssabalwanyi (Indwanyi mu zindi), Leopard (Ingwe), Taata (Umubyeyi), Mulaalo (Izina rihabwa abafite inka nyinshi muri Uganda) na Ssebo bitewe n’indirimbo ye ” Mpa Enkoni’’. Izina Bosiko ntirigarukwaho kenshi mu ruhame.
2. Emmerson Mnangagwa
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, bamutazira Ngwena ari byo kuvuga Ingona. Ni izina akomora ku kuba yihambira muri politiki, akanyura mu bihe bikomeye. Byagorana kuvuga izina Ngona uri ku butaka bwa Harare.
3. Muhammadu Buhari
Muhammadu Buhari GCFR ni Perezida wa Nigeria, akazina bamutazira ni Johnnie Walker. Ni akazina gakomoka ku kuba ahora mu ngendo zo hanze y’igihugu rimwe na rimwe zikamara ibyumweru. Ntirikoreshwa mu ruhame, riboneka ahanini ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu rubyiruko.
4. Perezida Kagame
Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame bamwe bamutazira PK, Mzee Kijana biva ngo ku kuba akunda urubyiruko, Afande PC n’Umubyeyi wacu. Aya mazina yose avugwa mu ruhame.
5. Uhuru Kenyatta
Perezida wa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta bakunze kumwita Kamwana bivuze umwana muto. Iri zina ryakomotse ku bandi banyapolitiki bakuru muri Kenya bamuvugiragaho mu 2002 ubwo yahataniraga kuba perezida, bo bakaba barabonaga ari umwana muto kuko yari mu myaka 40.
Ubu iri zina rikoreshwa mu kuvuga ko Kenyatta ari nk’umuhungu w’abo basaza muri politiki ya Kenya.
6. Perezida Mohamed Abdullahi
Perezida Mohamed Abdullahi wa Somalia bamutazira Farmajo kuko bivugwa ko akunda kurya forumaje. Rivugwa mu ruhame cyane mu bitangazamakuru.
7. Edgar Lungu
Edgar Chagwa Lungu umaze igihe gito avuye ku butegetsi bwa Zambia, abatavuga rumwe na Leta ye bamwitaga ’Tourist President’ bivuze Perezida w’umukerarugendo. Ibi biva ku ngendo z’urudaca yakoreraga hanze ya Zambia.
8. Keneth Kaunda
N’ubwo atakiri Perezida wa Zambia, Nyakwigendera Keneth Kaunda bamwitaga Perezida w’amarira bitewe n’uko buri uko yavugaga ku bibazo bya Afurika, yafatwaga n’ikiniga, amarira agashoka amatama.
9. Evariste Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uretse kuba hari abamwita Gen NEVA, hari benshi bakunze kumwita ‘Kirogorogo’ kubera akenshi kuvuga ahubutse.
Ni izina abenshi basigaye bakoresha bihishe aho Perezida Ndayishimiye agereye ku butegetsi, bijyanye no kuba risebetse ku munyacyubahiro nk’uriya.