Dore amayeri wakoresha ukigarurira umutima w’ikizungerezi wakunze uko cyaba kimeze kose
Mu gihe ushaka gutereta umukobwa ukigarurura unutima we wose, aya niyo mayeri wakoresha ukaba watereta uwo ariwe wese kabone na wa w’undi uzwi ko ari intavogerwa n’abasore bose ukisanga yakwemeye birenze.
N’ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n’uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa indobo bitewe n’uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.
Dore ibyagufasha kwitwara neza imbere y’umukobwa:
1. Kubanza kumenyana n’uwo wifuzaho urukundo
Bijya bibaho ko umuntu ahura n’undi agahita amukunda, nyamara n’ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n’ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.
2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo
Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n’umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y’izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira ‘YEGO’.
Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.
3.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse
Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n’umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w’ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.