Dore amategeko 10 wakubahiriza ukaryoherwa n’urukundo rw’uwo mukundana
Kuryoherwa n’urukundo n’icyo kintu rukumbi cy’ingenzi hituma abakundana barudshaho kurambana ariyo mpamvu hari ibyo ugomba gukurikiza kugira ngo ube mu kunyenga wa rwo.
1. Ntuzahendahendere umuntu
kugukunda cg kukwitaho (affection)
kuko bigira agaciro iyo nyiri ukubikora
bimwiviriye ku mutima.
2. Ntuzabeshye uwo ukunda ngo
akunde yishime, ikiruta uzamubwize
ukuri ababare.
3. Ntuzarindire ko uwo ukunda akenera
ko umufasha, ahubwo uzanamufashe
mbere y’uko abikenera
4. Ntuzigere wibagirwa umukunzi wawe
mu gihe yaguhaye byinshi utagomba
kwibagirwa.
5. Ntuzarutishe amafaranga urukundo,
kuko hari ibyo urukundo nyarwo
rutanga amafaranga atabasha kugura.
6. Ntuzakunde umuntu ku bw’impuhwe,
ahubwo uzamugirire impuhwe ku
bw’urukundo!
7. Urajye ucyaha uwo ukunda
mwiherereye nimugera mu ruhame
umurengere!
8. Urajye ushimishwa n’uko uwo
ukunda akundwa n’abandi kuko ni
ikimenyetso cy’uko yakurutishije
benshi.
9. Ntuzagishe inama abandi y’uwo
ukwiye gukunda ikiruta uzabagishe
inama y’uko ukwiye kumukunda.
10. Ntugahamye ko ushimisha uwo
ukunda uko bikwiye ahubwo
uzabihamirizwa na nyirubwite.