AmakuruPolitiki

Dore amahirwe amwe rukumbi Bamporiki Edouard wiyemereye icyaha asigaranye ngo abe yarekurwa

Bamporiki Edouard ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa ubu akaba afungiwe i we mu rugo aho agomb kuba agumye kugeza iperereza kuri iki cyaha riherereye uruhande rumwe,ubu arabarwa nk’usigaranye amahiwe amwe kugira ngo arekurwe nk’uko yabigaragaje atakambira perezida Kagame.

Hashije iminsi Bamporiki Edouard afungiwe mu rugo i we aho akurikiranweho icyaha cyo kwaka ruswa abaturage bu Rwanda nyuma akaba yaraje no guhagarikwa kunshingano yarafite za leta , Bamporiki ari mubakire bakeya hano mu Rwanda batunze miliyari y’amafaranga y’u Rwanda nkuko yigeze kubyigamba.

Bamporiki wari minisitiri w’urubyiruko n’umuco, akaba yaraje kweguzwa kumugaragaro kubera ibyaha yarakurikiranweho, nyuma akaba yaraje gusaba imbabazi perezida Paul Kagame ariko akaza kuzimwima kuko ibi byaha subwa mbere yarabikoze akamufata akamubabarira.

Uku rero yasabye imbabazi ageze m’urukiko bagasanga iz’imbabazi arizanyazo atari kwakundi umuntu abashaka guhishira abo bakoranye icyaha, bishobora gutuma igihano yazahabwa kigabanuka ugereranyije n’igihe yaba yaranze kwemera icyaha yaba yarakoze.

Ubu aho bigeze kuri Bamporiki nubwo yasabye imbabazi umukuru w’igihugu ntago ashobora kuzihabwa kuko ubundi mu itegeko nshinga bahaye urukiko gukora rwigenga rero ntakintu cyabuza ubungubu aho bigezi kuba bamporiki ataburana ngo ibyaha n’ibimuhana afungwe.

Amahirwe asigaye kugirango Bamporiki abe yafungurwa ni mugihe urukiko rwaba rwakoze akazi kabo nkibisanzwe maze nyuma yamaze gukatirwa, umukuru w’igihugu muri cya gihe asura nka gereza agatanga imbabazi kuri bamwe mubagororwa na Bamporiki nibwo ashobora kuba yafungurwa ahawe imbabazi icyo nicyo cyafunguza uy’umugabo.

Andi mahirwe Bamporiki afite nuko mu gihe ubugenzacyaha bwabura ibimenyetso bishinza uy’umugabo bashobora kuba bamurekura cyangwa nanone ubugenzacyaha bwabona ibimenyetso bwahishyikiriza ubushinjacyaha maze basuzuma ibimenyetso basanga bidafatika bakanga kuyijyana m’urukiko ashobora kuba yarekurwa.

Mu gihe Bamporiki yaha ahamwe n’icyaha yakoze ashobora gukatirwa imyaka itarenze irindwi kandi akanishyura izahabu, amafaranga y’ikubye gatatu kugeza kuri gatanu k’amafaranga bayaba baratsemo ruswa, ibyo nibyo bihano ashobora kuba yahabwa.

Inkuru yabanje

Bampriki Edouard yemeye ibyaha ashinjwa atakambira umukuru w’igihugu 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger