Dore amafoto atangaje ariguca ibintu kuri murandasi agaragaza impamvu abagore barama kurusha abagabo
Mu mafoto atandukanye yuzuyemo urwenya rwinshi arigucicikana ku mbugankoranyambaga, abantu batandukanye bakomeje kuvuga ko imirimo imwe n’imwe abagabo bakora ariyo ituma abagore barama kubarusha.
Ni amafoto agaragaza bimwe mu bokora bisa naho biteye ubwo ku muntu wabibonaga imbonankubone, ariko ubu bikaba byarabaye byendagusetsa kubera ko byarangiye nta mpanuka yitezwe biteje.
Gusa ikizirikanywa ni uko buri foto uko yubakitse ishobora gukururira ingaruka zihuse kuri nyirayo kabone n’ubwo ashobora kugira ishaba bikarangira amahoro.
Mu mafoto twabakusanyirije, ikomeje guteza impaka ni iy’umuporisi washinze imbunda ihangaze agatunga umunwa wayo mu kibuno cye, yarangiza akayicaraho n’umutima utuje, igihe imbarutso yaba igize ikiyisagararira ubwonko bwajya mu bicu.
Nubwo bisa naho bisekeje, benshi bagaye ubunyamwuga buke yagaragaje bwo kuba atazi igikoresho akorsha n’ubyo bwo kugifatamo ndetse no kugikoresha bitekanye muri rusange.