Dore amabanga yafasha umugabo kugeza umugore we ku byishimo bya nyima mu gihe cyo gutera akabariro
Niba wifuza guterana akabariro n’umugore wawe ukamugeza ku byishimo byanyuma, hari amabanga atandukanyenumugabo yakoresha bikamufasha kubigeraho urugo rwabo rukarushaho gukomera.
Gutera akabariro ukageza umugore wawe ku byishimo bya nyuma biba ari ngombwa kandi bikanaba ingirakamaro kuko iyo bidakunze aba asigaye habi, by’umwihariko mu muco nyarwanda abagabo bo baba banifuza ko yazana ya mazi (kunyara) nk’ikimenyetso kimwereka ko azi gukora ako akazi neza cyangwa ko umugore we ateye neza.
1.a) Uburyo 5 by’ingenzi ugomba gutegura umugore
1.N’ubwo bwaba ari ubwa mbere ugiye kuryamana n’umugore wawe banza umwige neza umenye imitere y’umubiri we, Ese wamwiga ute? Aho iterambere rirushijeho kwiyongera abasore benshi birirwa bareba filimi z’ubusambanyi (porno) bibwira ko zabafasha kumenya neza uburyo washimishamo umugore.
Ibyo ni amakosa kuko ibigaragara muri ziriya filimi biba birimo amabeshyo, mbere na mbere mugabo fata akanya utekereza ku cyo ugiye gukora kandi unagihe agaciro n’urangiza wumve ko uwo mugikorana ari umuntu ukunda kuruta abandi bose uzi.
2.Mukabakabe (caresses): mbere yo gutangira igikorwa cyo gutera akabariro banza ukorakore umubiri w’umugore wawe, aha bigufasha kumenya ibice bye by’umubiri bigira ibyiyumviro vuba (zones érogènes), gerageza umukore mu musatsi no mu isura ye, ariko ugenda umanuka umukora mu gatuza (amabere) umanuka kunda no kumatako n’ahandi.
3.Kumusoma (baisers): Soma buri kanya umugore wawe kandi ucishemo akanya, ibi bifasha umugore kongera ububobere mu gitsina n’ibyishimo bimufasha gutangira igikorwa yiteguye.
4.Mukore kuri rugongo (clitoris): mu gihe urimo gukorakora umugore wawe ntuzibagirwe no gukorakora rugongo ye kuko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zitandukanye bagiye bemeza ko ari yo ya mbere izamura ibyishimo by’umugore ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.
5.Mufashe kuzamura ibyishimo:Kirazira guhita utangira kwinjiza igitsina cyane (gabo) mu cy’umugore wawe utabanje kubanza kugogoza kuri bimwe mu bice bikigize by’inyuma, bikore witonze kandi unamubwira utugambo turyohereye, je t’aime, uri uwanjye by’ibihe byose, nakugabiye ibyenjye byose,…uzambyarira hungu na kobwa,…
1. b) Uburyo 5 ugomba gukoramo igikorwa nyamukuru
1.Kuregera igihe: Mu gihe utera akabariro, mugabo gerageza kugendera ku muvuduko uringaniye, wongere imbaraga cyangwa uwugabanye ugendeye ku byishimo umugore wawe afite cyangwa ugendere ku muvuduko nawe afite bitewe n’ imiterere y’umubiri we.
2.Hitamo uburyo (position): mbere na mbere wowe mugabo irinde guhindura position mwakoreragamo ujyana mu igabanya ibyishimo umugore yari afite ahubwo ugomba guhindura uburyo uganisha ku buryohereza umugore kurushaho.
3.Ibuka gukorakora umugore wawe : Mugabo n’ ubwo waba watangiye igikorwa nyamukuru cyo gukora imibonano mpuzabitsina wikwibagira kubikora ari nako ukorakora umugore wawe; kora kuri bya bice byatangajwe haruguru bitewe n’ibyo nawe wabonye ko bimutera ibyishimo kurushaho, mukorakore ari nako ukora igikorwa neza, rongora umugore wawe ukoresheje ubwenge kurusha uko wakoresha imbaraga nyinshi zidafite intego.
4.Menya ko umugore agiye kugera ku byishimo : Ese ubibwirwa n’iki ? Iyo umugore ari mu nzira yenda kugera ku byishimo bya nyuma atangira guhumekera hejuru insigane, umubiri we usa nkucitse intege, agatangira kukubwira amagambo atajyanye, akubwira ajyanye n’urukundo (ndagukunda cheri agenda abisubiramo,…) aha wirinda kuba warekera aho kabone niyo wumva ugiye kurangiza ugerageza gusa nkuwirengagiza kugirango utamusiga ahabi.
Ahangaha umugore iyo ageze mu gihe cyo kurangiza bamwe barasakuza cyangwa bakarira banigaragura cyane ariko akaba atakora ikosa ryo kukwiyaka dore ko wowe uba ubona ko yageze mu yindi si.
Aho kukwiyaka ahubwo akwinjiramo cyane. Ibyishimo byanyuma by’umugore ntibigaragazwa n’amazi nk’uko benshi babyibwira ahubwo biterwa n’imiterere y’umubiri we gusa iyo ayazanye (kunyara) biba byiza kurushaho.
5.Nyuma yo kugeza umugore kuri ibi byishimo wihita uva mu gikorwa, komeza umukoreho umubwira utugambo twiza, umushimira, muri make mugaragarize ko unyuzwe ndetse ko ugifite amashyushyu yo kongera mu kanya karibuze cyangwa n’ikindi gihe.
Mugabo ibuka kuryamisha umugore wawe mu gituza cyawe umuganirize umubwira amagambo y’urukundo, murebe mu maso, wongere umusome ku buryo muva muri icyo kiganiro buri wese yumva yakigumamo.