IbitekerezoUtuntu Nutundi

Dore amabanga akomeye utari uzi ku kibuno kinini cy’abagore

Ubushakashatsi bwakozwe na Profeseri Gordon G. Gallup, Jr umwarimu muri kaminuza ya Albany (USA) bwerekana ko abagore bafite ikibuno kinini baba bafite amahirwe yo kubyara abana bazi ubwenge bwinshi. Impamvu ngo ni uko ibinure biba bihunitse mu kibuno biba bikungahaye kuri acide yitwa « polyinsaturé » ifasha mu kwubaka ubwonko bw’umwana uzavuka. Gusa umuntu yakwibaza niba nyina wa Einstein yari afite ikibuno kiruta icy’abandi bagore ?

Ikibuno kinini nk’igisubizo cy’abana bafite ubuzima bwiza

Profeseri Gordon G. Gallup, Jr yemeza ko kuba abagabo bakururwa n’abagore bafite ikibuno kinini ari ibintu biri muri kamere y’ikiremwamuntu. Nk’izindi nyamanswa, umuntu nawe ngo yigiramo ubushake bwo kubyara no kororoka. Mu miterere ye, umugabo ngo aba ashaka kubyarana n’umugore ufite ubuzima buzira umuze, ari nayo mpamvu iyo abona umugore ufite ikibuno kinini aba yibwira ko azamubyarira abana bameze neza kandi bakomeye. Ntabwo ariko ibi biva mu kubanza kubitekerezaho mu buryo bw’imibare, ahubwo ngo ni ibintu byizana, akisanga arebaguzwa wa mugore ufite ikibuno kinini.

Muti ese amabuno manini ni angana ate ?

Igikurura abagabo aha tubyumve neza si ukugira umusozi w’amabuno, ahubwo ni uburyo ateye hakurikijwe ibindi bice by’umubiri.

Umugore ufite ikibuno kinini ariko ugasanga nta nkombe iri hagati y’ikibuno no munda ye ntacyo bimumarira cyane nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (Optimal Waist-to-Hip Ratios in Women Activate Neural Reward Centers in Men; Steven M. Platek, Devendra Singh).

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko iyo ufashe uburebure bw’umuzenguruko w’inda yawe maze ukagabanya n’uburebure bw’umuzenguruko w’ ikibuno yawe ukabona impuzandengo iri munsi ya 0,7 uba ufite amahirwe menshi yo gukurura abagabo.

Muri make rero icya ngombwa cyane, ni uburyo ikibuno cyawe ateye ukurikije ibindi bice by’umubiri wawe cyane cyane ingano y’inda yawe.

Amabuno manini n’ubuzima buzira umuze

Uretse kuba akurura abagabo wahita bagahindukira ndetse n’imodoka zikaba zagongana, ngo ikibuno gitubutse kinagira akamaro ku buzima bwawe. Impamvu ngo ni uko ibinure biba biyibitseho bigufasha kwirinda indwara y’umutima nk’umuvuduko w’amaraso. Gusa ngo Ibinure bibi ni ibyibitse ku nda, kuko byo bigira ingaruka mbi ku buzima.

Waba se uri kalipije ?

Umunsi umuntu azakubwira ngo uri kalipije (callipyge) ntuzakeke ko agututse, ahubwo azaba yakubengutse. Kalipije ni ijambo rifite inkomoko mu kigereki, rivuga umuntu ufite ikibuno cyiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger