Dore akayabo k’amafaranga abazitwara neza muri Tour du Rwanda 2019 bazahabwa
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2018 i Kigali mu Rwanda haratangirira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda. Ni isiganwa biteganyijwe ko uzaryegukana azahembwa amafaranga akubye incuro eshatu ayo abegukanye amasiganwa aheruka bagiye batwara.
Izamuka ry’amafaranga abazitwara neza muri Tour du Rwanda bazahabwa rinajyana n’urwego iri siganwa rimaze kugeraho, dore ko ryamaze kuva ku rwego rwa 2.2 rigashyirwa ku rwa 2.1.
Biteganyijwe ko uzegukana Tour du Rwanda azahabwa angana na 4000$ asaga gato 3,500,000rwf; mu gihe uwegukanye agace k’isiganwa azajya ahembwa angana na 1400$ angana n’asaga 1,300,000rwf.
Amakipe akomeye atandukanye mu mukino wo gusiganwa ku magare ari mu bohereje abakinnyi bayo ngo baze guhatanira ibi bihembo, ndetse no kureba uko bazamura amanota yabo ku rutonde rw’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi UCI.
Aya makipe arangajwe imbere na Astana Pro Team yo muri Kazakhstan iri mu cyiciro cya mbere ku isi, cyo kimwe na Direct Energie yo mu Bufaransa isanzwe yitabira Tour de France.
Ubusanzwe uwegukana Tour du Rwanda yahembwaga amadolari 1200 ahwanye na 1 071 600 Frw, mu gihe uwatwaye agace kamwe yahabwaga amadolari 600, angana n’ibihumbi 589 800 Frw.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryo hazahembwa abakinnyi 20 bazajya baza imbere mu gace, aho uwakegukanye azajya ahabwa amadolari 1400, ahwanye na Miliyoni 1 376 200 Frw. Uwa kabiri azajya ahabwa amadolari 710 naho uwa Gatatu azahabwa amadolari 350.
Guhera ku mukinnyi uzajya ugera ku murongo ari uwa 17 kugera kuwa 20 bazajya bahabwa amadolari 30.
Umwenda w’umuhondo ugaragaza uwegukanye isiganwa muri rusange uzaherekezwa n’amadolari 4 000 $ angana na Miliyoni 3 572 000 Frw. Umukinnyi uzasoreza ku mwanya wa kabiri azahembwa amadolari 2500 na ho uwa Gatatu ahembwe 1800$.
Uwa kane azahabwa 1300$ na ho uwa Gatanu ahembwe 1000$. Ku rutonde rusange bazahemba kugera ku mukinnyi wa 20 uzegukana amadolari 60.
Ku munsi wa nyuma hazahembwa ikipe ifite abakinnyi baje hafi ku rutonde rusange, ihabwe umwenda uzatangwa n’Inyange Industries uherekejwe n’amadolari 900. Ikipe izaba iya kabiri izahembwa amadolari 500 naho iya gatatu yegukane 300$.
Umukinnyi uzaba uwa mbere mu guterera imisozi azegukana umwenda uzatangwa na Cogebanque ahabwe n’amadolari 400, abazamukurikira kuri uru rutonde rw’abahiga abandi guterera bazahabwa 200$ ku wa kabiri naho uwa Gatatu ahabwe 100$.
Aya azahembwa uhiga abandi mu misozi ni nayo azahembwa abo mu bindi byiciro nk’urusha abandi ‘Sprint’, ukiri muto waje hafi ku rutonde rusange, umunya-Afurika wahize abandi n’umunyarwanda waje hafi.
Ku Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda hazanahembwa uwahize abandi guhatana, ahembwe amadolari 400.