Dore akamaro utari uzi ko kurya imyumbati n’ubwo hari abayishinja kunigana
Imyumbati ni kimwe mu bihingwa bihingwa kuva kera kandi kiri mu biribwa ngandurarugo by’ingenzi abantu benshi batari bazi kuko hariho abayangira ko ingana abandi bakayifata nk’ibiryo by’abaturage cyangwa se abatishoboye..
Nubwo kera byavugwaga ko ari ibiribwa by’abatishoboye, nyamara kuri ubu siko biri ahubwo isigaye iri mu biribwa biboneka hacye dore ko n’indwara zifata imyumbati zituma umusaruro wayo ugenda ugabanyuka.
Gusa iri mu biribwa bifite intungamubiri nyinshi ndetse abahanga bavuga ko ushobora kuyisimbuza umuceri dore ko byenda kunganya intungamubiri.
Mu ntungamubiri zibonekamo twavuga ibyongera ingufu, poroteyine, ibinure, ibinyasukari, fibre, vitamin B1, vitamin B2, vitamin B3, vitamin B9, vitamin C, vitamin K, imyunyungugu nka karisiyumu, phosphore, ubutare, magnesium na sodiyumu.
Ibi byose nibyo bituma iba ikiribwa cy’ingenzi kandi gifitiye umubiri akamaro.
Akamaro k’imyumbati ku buzima
Yongera ingufu mu mubiri
Muri garama 100 usangamo garama 38 z’ibinyasukari ndetse unasangamo 160 kCal. Ibi bituma iba ifunguro ry’ingenzi ku bantu bakora imirimo y’ingufu nk’abahinzi, abanyonzi, abakaraningufu n’abandi bose bakoresha ingufu mu kazi kabo.
Ibinyasukari biri mu myumbati bihinduka isukari nyuma yo gushwanyagurizwa mu gifu nuko igakoreshwa mu kongerera umubiri ingufu. Iyo ingufu zidakoreshejwe iyo sukari ibikwa mu buryo bw’ibinure ikazakoreshwa nyuma mu gihe ikenewe.
Kurinda no gusana ibice binyuranye by’umubiri
Mu myumbati kandi harimo poroteyine zigira akamaro mu kurinda no gusana ibice binyuranye by’umubiri. Kandi muri yo dusangamo za amino acid ziboneka mu magi no muri soya, ibi bikaba bituma mu gusana umubiri imyumbati iza mu mafunguro y’ingenzi.
Kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Filipine, kimwe mu bihugu bizwiho kweza imyumbati cyane bugaragaza ko kurya imyumbati bigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri. Ibi biterwa nuko ikungahaye kuri fibre. Imyumbati kandi ibamo saponins bikaba ibinyabutabire bizwiho gutuma umubiri utinjiza cholesterol mbi.
Ibi kandi bituma kuyirya bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima bikanafasha amaraso gutembera neza.
Gukomeza amenyo n’amagufa
Imyumbati kandi nkuko twabibonye irimo kalisiyumu iyi ikaba izwiho kuba ingenzi mu gukomeza amenyo n’amagufa. Si ukuyakomea gusa ahubwo inayarinda kwangirika no kuba yavungagurika cyangwa akaba yamungwa.
Harimo vitamin B zinyuranye nka B9, B5, B1, B2 n’izindi, zose zikaba zizwiho gufasha mu mikorere y’umubiri aho zituma hakorwa imisemburo ituma umubiri ukora neza.
Kurwanya kwituma impatwe no kugabanya ibiro
Nubwo ari ibiribwa bikomeye ukaba wacyeka ko kuyirya byatera kwituma impatwe ariko siko biri. Ahubwo muri yo dusangamo fibre zikaba zizwiho kurwanya kwituma impatwe. Isukari irimo yitwa amylose kandi itinda gushwanyaguzwa nuko ugakomeza kumva uhaze, ibi bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo nuko bikaba byatera kugabanyuka ibiro.
Nta gluten ibamo
Iyi gluten ni ubwoko bumwe bwa poroteyine ikaba ikunze kuboneka mu ngano n’ibizikomokaho, bikaba bishobora gutera ubwivumbure kuri bamwe. By’umwihariko ku bafite uburwayi bwihariye bw’amara buzwi nka celiac disease, iyi gluten ntibabasha kuyihanganira. Niyo mpamvu kuri bo ari byiza kurya imyumbati n’ibiyikomokaho mu mwanya w’ingano n’ibizikomokaho.
Kugabanya isukari yo mu maraso
Ku bantu barwaye diyabete kimwe n’abafite ibyago byo kuba bayirwara, ni ukuvuga abafite igipimo cy’isukari kiri hejuru ya 140, imyumbati ni ifunguro ryiza kuko kuyirya bituma isukari ijya mu maraso igabanyuka kandi bagahaga vuba batiteje ibyago byo kuzamura igipimo cy’isukari.
Kurwanya kanseri
Dusangamo ibirwanya kanseri binyuranye nka vitamin C, saponin na beta-carotene. Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurwanya kanseri z’uburyo bunyuranye yaba iy’amara n’izifata ahandi hanyurnaye ku mubiri.
Kurinda ubwonko
Mu myumbati dusangamo kandi vitamin K, ikaba ubusanzwe izwiho kurinda amaraso kudakama aho ituma mu gihe ukomeretse amaraso avura vuba nuko bikanafasha igisebe gukira vuba. Nyamara kandi iyi vitamin inazwiho kurwanya indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru. Ndetse ikanafasha mu gutuma uturemangingo tugize ubwonko tutangirika
Kurwanya indwara yo kubura amaraso
Nkuko twabibonye habonekamo ubutare. Ubutare buzwiho gufasha amaraso kwiyongera ndetse bikanatuma umwuka wa oxygen winjira mu mubiri uba mwinshi. Ibi rero bikaba birwanya ikibazo cyo kubura amaraso kizwiho kuba isoko yo kugira ikizungera n’isereri kuri bamwe
Kurwanya kwiheba no kwigunga
Mu myumbati kandi dusangamo umunyungugu wa magnesium iyi ikaba izwiho gufasha umubiri guhangana no kwiheba no kwigunga.
ICYITONDERWA!!!!!!
Nubwo tumaze kuvuga ibyiza binyuranye dusanga mu kuyirya, hari ibyo ugomba kuzirikana mbere yo kuyirya.
Imyumbati ibamo ikinyabutabire cya hydrocyanic acid iki kikaba ari uburozi ku muntu, ndetse bushobora no kwica. Gusa iyo utetse imyumbati, izwi ku izina ry’imiribwa uburozi buvamo, nuko ifunguro rikaba ritunganye. Niyo mpamvu guhekenya imyumbati ugomba kubyitondera cyane cyane iyo atari iyo wihingiye ngo ube uzi ubwoko bwayo kuko habaho n’iyivamo ubugari nyamara wayihekenya ukumva iryohereye nyuma ikaza kukugaragura.
Nubwo tutavuze ku isombe, dore ko naryo rikomoka ku bibabi by’imyumbati (nubwo mu Rwanda tumenyereye isombe riva ku gisombe) naryo ni byiza kuriteka rigashya ndetse amazi ya mbere ushatse wayamena ndetse ukariteka ridapfundikiye
Imyumbati itekwa mu buryo bunyuranye. Ushobora kuyigereka ku bishyimbo, ushobora kuyitogosa yonyine ukayishakira uburisho ndetse ushobora no kuyiteka ifiriti.
Ubugari bw’imyumbati bufite zimwe mu ntungamubiri ariko zitaboneka mu miribwa, gusa muri macye bwo kuburya kenshi si byiza. Tuzagira igihe cyo kubuvugaho birambuye, ndetse tuzagira n’igihe cyo kuvuga ku isombe.