AmakuruUtuntu Nutundi

Dore akamaro ko kunywa amakara nk’umuti n’uko wayatunganya

Waba wari uzi ko amakara ari umuti? Ese waba uzi uko wayatumganya kugira ngo ubone kuyanywa? Muri iyi nkuru turabigusobauurira mu buryo bwimbitse.

Amakara akoreshwa nk’umuti w’indwara zitandukanye harimo no gusohora uburozi mu mubiri, ntabwo ari amakara yo mu ziko cyangwa se mu mbabura amenyerewe, ahubwo ni amakara yatunganyirijwe kuba umuti azwi nka ‘Charbon actif/Activated charcoal’. Izina ryayo rya gihanga ni ‘Carbo vegetabilis’.

Aya makara aboneka mu nzu zicuruza imiti ashobora kuboneka ari ifu cyangwa ibinini. Gukoresha amakara bizwi kuva mu myaka ibihumbi bitatu mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu, aho Abanyegiputa bayakoreshaga mu gusukura amazi, ndetse na Hypocrate ufatwa nk’uwahanze ubuvuzi, akaba yarayakoreshaga mu kuvura.

Ese aya makara atunganywa ate?

Amakara akoreshwa nk’umuti, aboneka hatwikwa ibiti ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 600 °C na 900 °C. Yongera gutwikwa kandi ku nshuro ya kabiri ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 900°C na 1000 °C, cyangwa hagati ya 400 °C na 500 °C nk’uko ikinyamakuru www.femmeactuelle.fr kibigaragaza. Kuri iki cyiciro cya kabiri, yongerwamo umwuka utangwa n’amazi cyangwa ibyuya byayo mu gihe yabijijwe, ndetse na Gaz yitwa Gaz oxidant ari na byo biyaha ubushobozi bwo gukora nk’umuti.

Amakara akoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye, harimo no gusohora uburozi n’indi myanda mu mubiri ndetse na virusi zimwe na zimwe. Zimwe muri zo ni:

 Ibibazo byo mu mara nko kwituma impatwe, gucibwamo, …

 Kugugara, kokerwa mu gifu, ikirungurira ndetse no gutumba (ballonnement)

 Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri

 Gusohora uburozi bwaturutse ku mafunguro ahumanye

 Kurwanya impumuro mbi mu kanwa ndetse n’icyuya kibi ku mubiri. Icyakora urutonde rw’akamaro k’amakara si uru gusa, ahubwo rushobora kwiyongera.

Icyitonderwa:

• Mu gihe wanyweye amakara, usabwa kunywa amazi ahagije kuko yo ubwayo ntapfa gusohoka, akomeza guhumbahumba ubwo burozi n’imyanda yose tumaze kubona, kugeza igihe asohokanye n’umwanda munini.

• N’ubwo hari abayagura bakayakoresha uko biboneye, ni byiza kuyanywa wabisabwe na muganga cyangwa n’abize ibijyanye n’imirire, akanakubwira amabwiriza wubahiriza ndetse n’igipimo ufata bitewe n’uburwayi agiye kuvura.

• Amakara ntabwo afatirwa rimwe n’indi miti, icyakora ashobora kunyobwa mbere cyangwa nyuma y’amasaha atatu unyweye imiti.

• Ku bagore bafata imiti yo kuboneza urubyaro ikozwe mu misemburo (contraceptifs hormonaux), amakara ashobora kuyifata nk’uburozi akayisohora bityo bagasama batabiteguye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger