Utuntu Nutundi

Dore akamaro gakomeye utari uzi ko kurya umuceri_Sobanukirwa

Abantu benshi ntibazi neza akamaro ikiribwa cy’umuceri gifitiye umuntu uwurya dore ko hari n’abawurya kugira basarike isaribgusa.

Ubundi Umuceri ni kimwe mu biribwa abantu benshi bakunda bakurikiye uburyohe bwawo ariko ntibamenye ko ukungahaye kuri zimwe mu ntungamubiri zibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Nkuko abahanga mu bijyanye n’ubuzima babigaragaza bavuga ko umuceri ari kimwe mu biribwa byagufasha cyane cyane wowe ukunda kurwara indwara zitandukanye zibasira umutima n’izindi.

1. Umuceri utanga imbaraga

Umubiri w’umuntu ugira igihe ucika intege ukumva nta kintu na kimwe ushoboye kuba wakora kuko nta mbaraga ufite ariko umuceri ni igisubizo k’ibibazo nk’ibyo aho wagufasha kugarura imbaraga mu mubiri mu gihe uwuriye mu gihe gikwiye.

2. Umuceri urinda indwara zitandukanye

Nkuko bizwi habaho amoko y’imiceri harimo umuceri wijimye (riz brun) aho uyu muceri ufasha kwirinda indwara zimwe na zimwe nk’iz’umutima, diyabeti umubyibuho ukabije ndetse n’ubwoko butandukanye bwa za kanseri butandukanye.



3. Umuceri ufasha amara gukora neza

Umuceri ufasha kwirinda imikorere mibi y’amara aho umuceri wumukije, ifarini y’umuceri ndetse n’amazi y’umuceri uhiye ukaba ufasha ku bana bato barwaye impiswi gukira ntibongere kurwara iyi ndwara y’impiswi.

4. Umuceri uringaniza ibiro

Nk’uko urubuga doctissimo ruvuga ko umuceri ugira intungamubiri zikubiyemo poroteyini (proteine) ndetse na guruside (glucide) aho izi ntungamubiri zose zifasha umuntu uzibonye kugira ibiro biri ku rugero.

Abahanga mu gusesengura imirire myiza yatunga umuntu bavuga ko umuntu akwiriye kurya guruside ku kihero cya 50% aho wawufatira ku yandi mafunguro nk’imboga ndetse n’ibindi warisha umuceri.

Abahanga kandi bakomeza bakugira inama bavuga ko udakwiriye kurya umuceri mwishi kugira ngo wirinde zimwe mu ngaruka ushobora kugutera nko gushishuka ibiganza n’ibirenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger