Dore abanyeshuri batsinze kurusha abandi mu kizamini cya Leta 2023
Minisiteri y’ Uburezi kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 ku isaha ya saa tanu z’ amanywa yatangaje amanota y’ abanyeshuri barangije amashuri abanza n’ abarangije Ikiciro cya Mbere cy’ Amashuri yisumbuye mu mwaka w’ Amashuri 2023.
Ni igikorwa kitabiriwe na Minisitiri w’ Uburezi Gaspard Twagirayezu, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Claudette Irere, Umunyamabanga Uhoraho Charles Karake, Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’ Ubugenzuzi bw’ Amashuri NESA Dr Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’ Ibanze REB Dr. Nelson Mbarushimana n’Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo k’ Igihugu cy’ Imyuga n’ Ubumenyingiro Paul Mukunzi.
Muri uyu mwaka w’ Amashuri 2022-2023 hiyandikishije abanyeshuri 203,086 mu Mashuri abanza bagizwe n’ abakobwa 111,964 n’ abahungu 91,119. Muri abo bose abakoze ikizamini cya Leta ni 201,679 maze hatsinda 91.09 ku ijana aho abakobwa batinze ku kigero cyo hejuru na 55.29 naho abahungu batsinda kuri 44.71 ku ijana.
Mu Kiciro Rusange, abanyeshuri biyandikishije ni 131,602 muri bo 131,052 babashije gukora ikizamini cya Leta barimo abakobwa 55.91 ku ijana n’ abahungu 44.09 ku ijana. Muri abo hatsinze 86.97 ku ijana barimo abakobwa 54.28 n’ abahungu 45.72 ku ijana.
Ababyeshuri bahize abandi mu mitsindire
Amashuri Abanza
1. Kwizera Regis: EP Espoir de l’ Avenir: Akarere ka Bugesera
2. Cyubahiro Hèrve: Christophe Fountain Academy: Akarere ka Kamonyi
3. Dushimimana Josh Bruce: EP Highland: Akarere ka Bugesera
4. Igiraneza Cyubahiro Benjamin: Ecole Privée Marie Auxiliatrice: Akarere ka Nyarugenge
5. Iratuzi Sibo Sandra:Kingston School Limited: Akarere ka Musanze
Amashuri yisumbuye
1.Umutoniwase Kelia: Fawe Girls’ School: Akarere ka Gasabo
2. Ihimbazwe Niyibikora Kevine: Lycée Notre Dame de Citeaux: Akarere ka Nyarugenge
3. Niyubahwe Uwacu Annick: Maranyundo Girls School: Akarere ka Bugesera
4. Ganza Rwabuhama Dany Marc: Ecole de Science Byimana: Akarere ka Ruhango
5. Munyentwari Kevin:Petit Sèminaire St Jean Paul II: Akarere ka Nyamagabe
Sinasoza ntaberetse uburyo mwarebamo amanota y’ abanyeshuri n’ ibigo babahaye bakoze Ikizamini cya Leta mu mwaka w’ Amashuri 2022-2023 n’ ibigo babahaye. Mushobora kuyareba amanota munyuze kuri iyi link :
https://www.sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard
Minisitiri w’ Uburezi Bwana Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Madamu Irere Claudette