Donald Trump yakiriye Uhuru Kenyatta muri White House (+AMAFOTO)
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Perezida Donald Trump, yakiriye mu biro bye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aho ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no kurwanya iterabwoba.
Perezida Kenyatta yageze i Washington ku Cyumweru taliki ya 26 Kanama 2018 aho yakiriwe n’abanyakenya baba muri Amerika mu ijoro ryo ku wa Mbere, ni bwo Kenyatta yahuye na Donald Trump aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi.
Trump na Kenyatta nk’uko ibiro bya leta ya Kenya bibivuga, umuhuro w’aba bakuru bibihugu byombi wibanze k’ubucuruzi ,ishoramari n’ umutekano. Ambasaderi wa Kenya uri muri Amerika yavuze ko ibiganiro nanone bari buganire ku ishoramari kubera ko Kenya ishaka kongera ibyo yohereza muri Amerika.
Aba bakuru bibihugu byombi kandi banemeranyije ku ingendo z’indege za Kenya ziva Nairobi zijya NewYork ntahandi zibanje kunyura , ingendo bemeranyije ko zizatangira taliki ya 28 Ukwakira uyu mwaka.
Ikindi baganiriyeho ni ikijyanye n’ibikorwa by’iterabwo bikorwa n’umutwe wa Al Shabab , Kenya Ifatanya na Amerika mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane mukurwanya umutwe wa Al Shabab ufite ibirindiro muri Somalia. Kuva Donald Trump yajya kubutegetsi Amerika yongereye ingabo ziri muri Somalia.
Ibi n’ubwo bibaye hari hashije iminsi mike Ubushinwa, igihugu gihanganye cyane na Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga kigiranye amasezerano y’ubucuruzi na Kenya , ibi bisa na ho bitazorohera Kenyatta gukorana n’ibi bihugu bihanganiye isoko rya Afurika muri iyi minsi.
Uhuru Kenyatta abaye umuperizida wa kabari uyobora igihugu cyo kumugabane w’ Afurika uhuye na Trump nyuma ya Muhammadu Buhari wa Nigeria