Donald Trump na Kim Jong-Un bashyize barahura
Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yahuye bwa mbere mu mateka na Kim Jon-Un uyobora Koreya ya ruguru, mu biganiro byitezweho gukuraho burundu urwango rumaze igihe rurangwa hagati y’ibi bihugu by’ibihangage.
Perezida Trump na Kim Jong bahuriye muri Singapore.
Aba bagabo bombi babanje guhana ibiganza, gusa ntibyamaze igihe kirekire.
Aba bayobozi bombi banahuriye ku meza basangira bari kumwe n’ababaherekeje.
Magingo aya ibiganiro hagati y’aba bakuru b’ibihugu byombi birarimbanyije, icyitezwe akaba ari uko Koreya ya ruguru yakwemeranya na Leta zunze ubumwe za Amerika kureka umugambi wayo mubisha wo gukora ibitwaro bya kirimbuzi.
Byitezwe kandi ko perezida Trump na mugenzi we wa Koreya ya ruguru basinya amasezerano y’ibyo bemeranya, nk’ikimenyetso gihamya ko ibyo bemeranyije bizashyirwa mu bikorwa.
Igihugu cya Koreya ya ruguru cyifuza y’uko Amerika ikura ingabo zayo mu gace katarangwamo imirwano, gaherereye ku mupaka ugabanya Koreya ya ruguru na Koreya y’Epfo.