Donald Trump afite gahunda yo gukura USA mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n’icuruzwa ry’Intwaro
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko yiteguye gukura iki gihugu mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n’icuruzwa ry’intwaro (Arms Trade Treaty) ahuriwemo n’ibihugu bikomeeye 130.
Aya masezeramo yashyizweho umukono mu mwaka wa 2013, ahyizweho umukono n’uwo yasimbuye ku butegetsi Barack Obama wayemeje agamije gushyira gahunda mu bucuruzi bw’intwaro hagati y’ibihugu.
Ishyirahamwe ry’Amerika rijyanye no gutunga intwaro rivuga ko ayo masezerano ari ukugenzura gutunga imbunda ku Isi, kandi ko abangamiye uburenganzira bwo gutunga imbunda bukubiye mu itegekonshinga ya Amerika.
Ubwo yavugiraga mu nama ngarukamwaka y’iri shyirahamwe yaberaga i Indianapolis ejo ku wa gatanu, Bwana Trump yavuze ko azasaba sena y’Amerika kutemeza ayo masezerano.
Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi kigurisha intwaro nyinshi mu mahanga. Ikigero cy’intwaro igurisha mu mahanga kirutaho 58 ku ijana (58%) icy’intwaro zigurishwa n’Uburusiya buri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugurisha intwaro nyinshi.
Trump yagize ati: “Turibuze gukuraho umukono wacu”. Yongeyeho ko umuryango w’abibumbye, ONU, vuba aha uzamenyeshwa ko Amerika yikuye muri ayo masezerano.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bye bya White House nyuma y’ijambo rye, rivuga ko aya “masezerano ananirwa gucyemura by’ukuri guhererekanya intwaro bitagize icyo byitayeho” kuko ibindi bihugu biri mu bya mbere mu gucuruza intwaro ku isi – birimo Uburusiya n’Ubushinwa – bitayashyizeho umukono.
“Under my Administration, we will never surrender American sovereignty to anyone. We will never allow foreign bureaucrats to trample on your Second Amendment freedoms. And that is why my Administration will never ratify the UN Arms Trade Treaty.” pic.twitter.com/j1xnuUdX1x
— The White House 45 Archived (@WhiteHouse45) April 26, 2019
Abategetsi ba ONU babwiye Reuters ko mbere ONU itari izi ko Bwana Trump afite gahunda yo gukura Amerika muri uwo muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bw’intwaro.
Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibyavuzwe na Bwana Trump.