AmakuruIyobokamana

Domenico Giani weguye ku mirimo ye yo kurinda Papa Francis ni muntu ki?

Domenico Giani wari usanzwe ari umukuru  wa polisi irinda Papa Francis yeguye ku mirimo ye nyuma yaho inyandiko y’akazi igiye ku mugaragaro imburagihe.

Domenico Giani, wari usanzwe ari n’umukuru w’abashinzwe umutekano wa Papa, yeguye  ku wa mbere, mu gihe hari ibibazo byavuye ku iperereza ku bivugwa ko ari ugukoresha nabi imari.

Yari yashyize umukono ku nyandiko igaragaza umwirondoro w’abakozi batanu bari “bahagaritswe ku kazi” bakabuzwa no kugera i Vaticani, nubwo batakozweho iperereza cyangwa ngo bagire icyo baregwa.

Nuko iyo nyandiko iza kugezwa mu itangazamakuru imburagihe.

Inkuru ya BBC ivuga ko Itangazo rya Vaticani rivuga ko iyo nyandiko “ibangamiye icyubahiro cy’abantu bayivugwamo” ndetse n’isura ya polisi.

Ryongeyeho ko  Giani “nta ruhare bwite” abifitemo.

Rivuga ko Papa yagaragaje ko ashima cyane Giani “ku bwitange nta makemwa”, “ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru” ndetse n’”ubunyamwuga budashidikanywaho”.

Ibi byakomotse kuki?

Ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa cumi, polisi ya Vaticani yakoze umukwabu ku biro by’ubunyamabanga bukuru bwa leta ya Vaticani no ku rwego rukuru rw’amakuru ajyanye n’imari.

Icyo gikorwa cyo gusaka cyarimo kugerageza kubona ibimenyetso ku bicyekwa ko ari uburiganya mu by’imari.

Iryo perereza ryibanze kuri miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ziri kuri konti zo mu Busuwisi zigenzurwa na Vaticani, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza.

Zakoreshejwe mu gutera inkunga umushinga uhenze w’ubwubatsi wo mu gace k’ahitwa Chelsea mu murwa mukuru London w’Ubwongereza, wungukiye cyane uwawugurishije bwa mbere.

Ubunyamabanga bukuru bwa leta ya Vaticani ni bwo bugenzura za miliyoni z’amadolari y’Amerika z’amaturo atangwa n’abakristu gatolika ku isi.

Vaticani yanze kugira icyo itangaza kuri ny’ir’iyo nyubako.

Ibikubiye muri iyo nyandiko

Ku munsi wakurikiye iryo saka, inyandiko irimo amafoto y’abakozi batanu bivugwa ko bacyekwaho kugira uruhare muri ayo mahano yahererekanyijwe imbere mu bashinzwe umutekano wa Vaticani.

Iyo nyandiko ivuga ko abo bakozi batanu “bahagaritswe byo kwirinda” ndetse ko batemerewe kwinjira i Vaticani, nubwo batari bakozweho iperereza byuzuye.

Nta wuzi uwoherereje iyo nyandiko y’akazi ikinyamakuru L’Espresso cyo mu Butaliyani.

Papa yavuze ko gusohoka imburagihe kw’iyo nyandiko y’akazi abigereranya n’”icyaha gikomeye” ndetse ategeka ko hakorwa iperereza.

Avuga ko byagize ingaruka ku cyubahiro cya muntu no ku ihame ry’uko umuntu wese afatwa nk’umwere mu gihe cyose icyaha kitaramuhama.

Domenico Giani ni muntu ki?

Domenica w’imyaka 57 y’amavuko, amaze imyaka 20 akora muri polisi y’i Vaticani.

Mbere, Bwana Giani yahoze akora mu rwego rw’ubutasi rw’Ubutaliyani. Mu mwaka wa 2006 yagizwe umukuru w’inzego z’umutekano z’i Vaticani.

Akenshi yakunze gufotorwa agaragara afasha Papa Francis mu birori, mu ngendo zo mu mahanga cyangwa hari ahandi hantu yagiye.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Vatican News, yavuze ko “ibyabaye vuba aha byateye agahinda gakomeye Papa”, kandi ko ibi na we byamubabaje cyane.

Yavuze ko itangazwa ry’iyo nyandiko ari “ukuri koko byahonyoye icyubahiro cy’aba bantu [bakozi]”, kandi ko yumva afite igisebo kubera akababaro ibyo byabateye.

Dominica wari ukuriye abarinda Papa yeguye ku mirimo ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger