AmakuruImyidagaduro

Dogiteri Nsabi yataye amarira yibukijwe umukobwa wigeze kumukura igiceri cya 50 akanamucira ibaruwa y’urukundo mu maso

Dogiteri Nsabi yagaragaje ko atahiriwe n’urugendo rwe rwo guteretaho bwa mbere kuko kugeza magingo aya agikomeje kurizwa n’igiceri cya 50 yaguriyemo umukobwa Biscuit (Biswi) amaherezo akamuterera indobo ku karubanda.

Uyu munyarwenya avuga ko bwa mbere atekereza Ibyo gukunda umukobwa yabikopeye inshuti ze bagendanaga ku ishuri biyita “Abaviye” zo zari zisanzwe zifite abakobwa bakundana, we yabigerageza akahahurira n’ingwe ije gusura icyana cyayo.

Yagize ati’:” Umukobwa nigeze gukundaho bwa mbere yaranyanze ariko nawe yiteye umwaku sindamuvuga, ndibuka icyo gihe navaga ku ishuri muri weekend nkajya gushaka ibyuma byo kugurisha mu ibanga rikomeye, naragurishije icyo gihe ngura Biscuit ya 50 y’icyo gihe ndayimujyanira, nabanje kubura uko nyimuha turangije kurya ku ishuri tugiye koza ibikoresho ndagenda ndakamupfurika ndamubwira nti “Ugire umunsi mwiza”.

“Nyuma yaho, nagiye kureba umushuti wanjye wari umunyeye Ibyo gutereta yarazi no gushushanya agira n’umukono mwiza ndamubwira nti” nyandikira akabaruwa kuzuye imitoma ndakubwira, hanyuma unshushanyirize udutima twiza ubundi nkwereke(…..), nahenze dutashye umukobwa ndakamujanira nti “Akira urukundo umutima wanje wahennye” undi ararambura aritegereza arangije arashwanyaguza uduce twinshi cane atera ingegera mu maso, Abaviye banje twari turikumwe babona birakaze bansubiza inyuma baja kunyondora banyibagiza ibyambayeho ariko rwose uyu niwe mukobwa wandiriye amafaranga akimbabaza ni 50 ganje najane”.

Ariko ikibabaje umva ukuntu abana babaga abana babi, nyuma yaho vubaha twaragonganye nsanga ntanubwo akibyibuka, burya baba baduhemukira batazanabyibuka Sha.. naho twe tuzahora dufite igikomere bo nta nagake bakiri kwibuka.

Uyu munyarwenya nubwo akunda kubazwa ku nzira zitandukanye yanyuzemo Kugeza ubwo abaye ikimenyabose akabigarukaho, ariko ntakunze kuvuga ku bihe arimo nyuma yo gusa neza ngo ahishure niba hari umwana yaba yarigondeye bigakunda.

Gusa ubushize yavuze ko yiteguye kuzagaragariza abantu be akabatungurana umusheri w’ikizubazuba.

Dogiteri Nsabi ari mu Banyarwenya bakomeje kwitwara neza mu mwuga wabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger