Djuma yemeye kwishyura amakipe yitambikaga kugira ngo ajye muri APR FC
Bidasubirwaho Nizeyimana Djuma ni umukinnyi wa APR FC nyuma y’uko yemeye kwishyura miliyoni umunani amakipe ya Kiyovu Sports na Vision FC yitambikaga mu igurwa rye kuko hari ibyo bari barumvikanye bitari biri kubahirizwa.
Nizeyimana Djuma wari watangajwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC mbere y’imikino ya CECAFA Kagame Cup, ntabwo yaje guhita ayikinira nk’abandi, dore ko Kiyovu Sports na Vision bahise batanga ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , bavuga ko babatwariye umukinnyi batumvikanye.
Kugeza ubu uyu mukinnyi yemeye kwishyura aya makipe ariko akerekeza muri APR FC, Djuma wari umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ari ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC bari kwitegura imikino ya gisirikare.
Urutonde rw’abakinnyi 25 APR FC izakinisha imikino ya gisirikare
- Rwabugiri Umar
- Ntwari Fiacre
- Ahishakiye Hertier
- Manzi Thierry
- Buregeya Prince
- Mutsinzi AngeR
- wabuhihi Aime Placide
- Niyigena Clement
- Omborenga Fitina
- Imanishimwe Emmanuel
- Niyomugabo Jean Claude
- Niyonzima Olivier Seifu
- Nkomezi Alex
- Nshimiyimana Mouhamed
- Buteera Andrew
- Niyonzima Ally
- Ishimwe Kevin
- Manishimwe Djabel
- Ngabonziza Gilain
- Sugira Ernest
- Nshuti Innocent
- Usengimana Dany
- Byirinjiro Lague
- Mugunga Yves
- Nizeyimana Djuma