AmakuruImikino

Djihad Bizimana yerekeje muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi

Djihad Bizimana wakiniraga APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kwerekeza muri Waasland-Beveren ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’ububiligi.

Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu yashimwe n’abashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi ubwo yari mu mikino ya CHAN ari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi, mu mikino yabereye mu gihugu cya Maroc, cyane mu mukino wahuje Amavubi na Super Eagles ya Nigeria aho yaje gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Djihad ubwo yahembwe nk’umukinnyi w’umukino w’u Rwanda na Nigeria.

Bizimana Djihad ari mu bakinnyi bakomeje kugenda bitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, aho abenshi mu bakurikirana shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda bemeza ko ari we mukinnyi wahize abandi mu mikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ari gukina umwaka wa 3 mu ikipe ya APR FC, akaba ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati bari mu Rwanda, by’umwihariko akaba umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya APR FC, dore ko uyu musore nko mu mikino ya CAF Confederation Cup, n’ubwo ikipe ye itabashije kurenga ijonjora rya 2, ariko yarangije iyi mikino afite ibitego 5, akaba ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa, aho afite ibitego 4 mu mikino 4 bakinnye, anganya na kabuhariwe Ayoub El Kaabi wa RS Berkane.

Uyu musore agiye muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi mu igeragezwa mu igeregezwa rigomba kumara ibyumweru 2, gusa mu gihe yaba yemeje abayobozi b’iyi kipe akaba yahita ahabwa amasezerano n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Waasland-Sportkring-Beveren ni ikipe yashinzwe mu wa 1936, ikaba imaze imyaka 3 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi. Yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa 12 n’amanota 35.

Djihad si u bwa mbere yaba agiye mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi kuko n’umwaka ushize yagiye mu gihugu cy’Ubudage bikaza kurangira atabashije gutsinda akagaruka mu Rwanda.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger