AmakuruImyidagaduro

Djazira wari guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yahagaritswe azira imyitwarire mibi

Umunyamideli Munyaneza Djazira wari waremejwe nk’umwe uzahagararira u Rwanda muri Pologne mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2018 yamaze guhagarikwa akaba atakigiyeyo kubera imico n’imyitwarire mibi.

Mu gihe uyu mukobwa uzwi cyane mu kumurika imideli yari akomeje imyiteguro ngo ajye guhagararira u Rwanda, yamaze gushyikirizwa ubutumwa bumumenyesha ko yakuwe ku rutonde rw’abazitabira irushanwa kubera kutitwara neza muri rubanda  cyane cyane no kugaragaza imico isa nnaho irarura urubyiruko.

Bamubwiye ko  kimwe mu biranga Nyampinga arii umukobwa wubaha indangagacro z’umuco nyarwanda, mu gihe mu nshingano ze haba harimo kuba ijwi ry’urubyiruko no kurubera icyitegererezo. Bityo Nyampinga ugaragaje ibitandukanye n’ibi akaba ahagarikwa mu irushanwa ko rero yahagaritswe. Munyaneza Djazira akaba yanasabwe guhagarika  imyiteguro yo kujya muri iri rushanwa.

Ahagaritswe nyuma y’uko mu minsi mike ishize uyu mukobwa ashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa ndetse anavugwaho byinshi cyane cyane kuri Twitter.

Ibi bisa naho bifitanye isano no kuba yahagaritzwe n’ubwo Dr Yvonne Uwamahoro witabiriye iri rushanwa ry’ubwiza bwa mbere akaba ari na we uhitamo abakobwa bahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yavuze ko gusa yazize imico mibi ariko ntiyerure ngo avuge ni ba ari ayo mafoto.

Amakuru ahari yizewe n’uko u Rwanda rutazahagararirwa kuri iyi nshuro kuko atazasimbuzwa undi.

Djazira ntagihagarariye u Rwanda

Aya mafoto ntavugwaho rumwe n’abakunda umuco Nyarwanda
Ibi biri mu bitumye ahagarikwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger