Dj Pius yunamiye Mowzey Radio mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere “IWACU”. +(Amafoto)
Rickie Pius Rukabuza uzwi cyane nka DeeJay Pius yamuritse album ye ya mbere yise “Iwacu ” Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’abahanzi batandukanye yatumiye , iki gitaramo yahayemo icyubahiro Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu masaha ya saa tatu ,Dj Pius wamurikaga Album ye iriho indirimbo 18 yagiye ku rubyiniro saa tanu atangira aririmba indimbo y’itiriwe iyi Album , “Iwacu ” , aha yaje ku rubyiniro ari kumwe n’abasore babiri n’inkumi bose bambaye imyenda ya kinyarwanda ari nako bamufasha kubyina iyi ndirimbo mu mbyino gakondo.
Dj Pius yahise akurikizaho indirimbo ye “Wabuliwa” yakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no muri Uganda, aririmba iyi ndirimbo, yazanye abasore n’inkumi bamufasha kubyina iyi ndirimbo mu mbyyino zimenyerewe muri Uganda.
Nyuma yizo ndirimbo 2 Dj Pius yafashe umwanya asangiza kubitabiriye iki gitaramo indirimbo shya batazi ziri kuri iyi Album harimo imwe ihimbaza Imana yaririmbye avuga ko “buri kimwe cyose ukora ugomba gushima Imana igufasha muri byose !”
Dj Pius amaze kuririmba izi ndirimbo zose yafashe umwanya aririmba indirimbo yaririmbiye inshuti ye Mowzey Radio wo muri GoodLyfe uherutse kwitaba Imana, Dj Pius yaririmbye iyi ndirimbo asaba abantu gusangira ubu buzima uko bifite ngo kuko bushira , “Ubuzima ko ari bugufi nta VIP kuri ubu buzima .” akomeza avuga ko uyu mwaka yabuze inshuti nyinshi bityo abantu bagomba gusangira bakishima muri ubu buzima bakiriho.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Two4Real yamaze hafi iminota 45 ku rubyiniro yasoje arimba indirimbo “Play it Again” abari aho wabonaga ko batangiye kuririmbana nawe bategereza ko Good Lyfe yaba igiye guhita iza bakaririmbana iyi ndirimbo gusa Arthur Nkusi wari MC muri iki gitaramo ni we wahise aza kumufasha kuririmba iyi ndirimbo mu gihe Weasel wasigaranye itsinda rya Good Lyfe bakoranye iyi ndirimbo atahakandagiye biba ngombwa ko Arthur aba ari we uririmba muri uyu mwanya wabo.
Mu masaha ya saa 23:50 nibwo Dj Pius yavuye ku rubyiniro hakurikiraho Uncle Austin wazamuye abafana babyinana na we indirimbo ye yibihe byose ” Everything” yakoranye na Meddy akurikizaho akaririmbo ke ka kera “Nzapfa Ejo.”
Mu masaha ya saa sita nibwo Bruce Melodie yari agize ku rubyiniro azamukana inidirimbo ye yibihe byose “Ikinya ” ari kwifashisha muri iyi minsi nyuma aririmba “Ntakibazo” na “Twatsinze”
Saa sita n’iminota 15 ni bwo Charly na Nina bageze kurubyiniro barimba indirimbo ebyiri nyuma bahamagara Big Fizzo aza ku rubyiniro baririmbana indirimbo yakunzwe cyane “Indoro.”
Charly na Niba basize Big Fizzo ku rubyiniro ahindura imiririmbire, bahindura uburyo bwa Live baririmbagamo hanyuma aza aririmba arapa mu buryo bwa (PlayBack).
Ku isaha ya saa sita n’iminota 30 Pallaso nibwo yagiye ku rubyiniro na we aririmba (Play Back) muri make hari abahanzi baririmbaga umuziki wa live abandi bakaririmbira kuri sede bizwi nka (Play Back).
Pallaso nyuma yaje guhamagara mukuru we Weasel Manizo wamaze igice cy’isaha aririmba (playback) ariko abakunzi b’umuziki bajyanaga na we bikomeye baririmba bava mu myanya yabo begera urubyiniro.
Mu kuririmba kwa Weasel yagiye akoresha indirimbo za Good Lyfe Radio atarapfa , Waseal yageze aho asaba abafana bari aho kuririmbana na we kugeza ubwo aho Radio ari mu ijuru yumva ko bamuhaye icyubahiro ku buryo amajwi yabo amugereho, uyu musore ubu usa nuwacitse intege mu bijyanye no gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’urupfu rwa Radio, hari aho yageze avuga ko hari indirimbo yakoranye na nyakwigendera ataririmba kubera ko yamutera ikiniga akarira.
Ku isaha ya saa saba n’umunota umwe ni bwo Chameleone yageze ku rubyiniro , ibintu bihundura isura noneho abantu bose barahaguruka baririmbana na we kugeza asoje dore ko yaririmbaga indirimbo ze zizwi , yageze aho ahamagara Dj Pius baririmbana indirimbo yabo yaciye ibintu “Agatako” barangiza igitaramo abantu ubona ko batagishaka ko iki gitaramo cyayarangira
Iki gitaramo cyarangiye mu masaha ya saa munani z’ijoro cyasojwe no gutanga inkunga ku mwana wavukanye uburwayi witwa Ela , ufite ikibazo cy’uko ubwonko bwe budakora n’urutirigongo bityo bikaba byatuma adakura, uyu mwana kugira ngo avuzwe hari kanewe amafaranga Miliyoni 20 ngo ajye kuvugwa mu Buhinde kuko Amerika ho babaciye Miliyoni 100 z’amanyarwanda.
Dj Pius na bagenzi be yatumiye muri ibi bitaramo byo kumurika Album ye ya mbere , bagomba guhita berekeza mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane aho bagomba gukorera ikindi gitaramo aho kwinjira ari 1000 Frw mu myanya isanzwe n’i 5 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
MAHORO Vainqueur & Leodomir HAKIZIMANA