Dj Pius yasubije abanenze itegurwa ry’igitaramo cyo kwibuka umuhanzi w’umunyamahanga aho gutegura icyo kwibuka abahanzi Nyarwanda
Umuhanzi w’Umunyarwanda Deejay Pius, yafashe umwanya asubiza bimwe mu bitekerezo by’abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange, byagarukaga cyane ku kuba yarakoze igitaramo cyo kwibuka umuhanzi w’Umunyamahanga ntakore icyo kwibuka abahanzi nyarwanda bitabye Imana.
Bamwe mu bataranejejwe n’iki gitaramo bavugaga ko Dj Pius n’itsinda ry’abahanzi bafatanyije gushyira mu bikorwa umuhango w’iki gitaramo cyo kwibuka umuhanzi wo muri Uganda nyakwigendera Mowzey Radio, batari bakwiye gufata iya mbere ngo bibuke umunyamahanga ngo birengagize abahanzi nyarwanda bapfuye barimo, Henry Hirwa wahoze mu itsinda rya KGB.
Tizzo uzwi mi itsinda rya Active, ni umwe mu bagaragaje mbere ko bagize ikibazo cy’itegurwa ry’iki gitaramo aho yanditse agira ati”Muraho! Hari ikibazo nibaza, maze iminsi mbona hibukwa abahanzi b’abanyamahanga mu Rwanda ndetse bakanakorerwa ibirori(concert) rwose ni igikorwa cyiza simbyanze,but yo what about our own stars like Henry from KGB nabandi? Uganda or Burundi or Tanzania nahandi ko bo bataramwibuka? Nako se banamwibuka gute atarashyigikiwe na bene wabo akiriho ngo bamumenye🤷🏽♂️ tugomba gukundana ntawuzava hanze ngo adukundire abo tutikundiye”.
Dj Pius afatanyije na bamwe mu bakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, bagaragaje ko hari igihe inshuti igira akamaro kenshi kurusha umuvandimwe,ndetse ko hari igihe ubura uwari inshuti yawe bikagorana cyane kuba yakuva mu bitekerezo.
Bamwe mu bafana bavugaga ko kuba iki gitaramo cyarateguwe hibukwa Mowzey Radio bitagakwiye kuba ikibazo kuko umunyamahanga nawe ari umuntu kimwe n’abandi bose kandi ko umuntu yibuka undi bitewe n’uko bari basanzwe babanye mbere y’uko umwe asiga undi.
Urebye aba bose bungaga mu byo Dj Pius yakomojeho nawe agaragaza impamvu atakoze icyo kwibuka Henry Hirwa nk’uko benshi babikomozaho cyane.
Dj Pius yifashishije umugani wa Kinyarwanda uvuga ko “Inshuti yakurutira umuvandimwe” yavuze ko atabona impamvu kwibuka umuhanzi w’inshuti ye w’umunyamahanga byaba ikibazo.
Yakomeje avuga ko kwibuka buri muhanzi wese w’umunyarwanda wavuye ku isi, atari ibintu bye by’ibanze byokuba yakorera buri wese igitaramo cyo ku mwibuka.
Yongeyeho ko icyaba cyiza ari uko abari inshuti zahafi za Henry bagakwiye kuba aribo bafata initiative yo gutegura igitaramo ubundi nawe nk’ umuhanzi agatanga umusanzu, kimwe n’undi wese wifuza kwibuka umuhanzi w’inshuti ye.
Dj Pius yasoje avuga ko icyaba cyiza ari uko uwaba afite icyo gitekerezo yakwegera bagenzi be, bakabinoza neza aho kugira ngo ibintu byoroshye bibe amatiku.
Iki gitaramo cyabaye taliki 01 Gashyantare 2019, hari hateganyijwe ko kigomba guhuriramo abahanzi babanyarwanda batandukanye barimo ; Dj Pius, Tom Close, Safi Madiba, Uncle Austin, Charly&Nina, Kid Gaju ndetse na Bruce Melodie.
Indirimbo za Nyakwigendera Radio zacuranzwe n’ itsinda rya Symphony Band. Abahanzi barimo Charly na Nina na Bruce Melody ntibacyitabiriye.