ImyidagaduroUmuco

DJ Pius yagaragaje ko hari ibyitwa umuco kandi aribyo biwica

Nyuma y’iminsi mike indirimbo y’umuhanzi Oda Paccy igiye ahagaragara ikavugwaho n’abatari bake kubera igishushanyo cyayo cyiyamamaza kiriho ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa, umuhanzi Dj Pius yanenze bimwe mu bishushanyo bikorwa n’abanyabugeni bigaragaza umuco Nyarwanda.

Ubwo Oda Paccy yamamazaga indirimbo ye yari agiye gushyira hanze yise’IBYAtsi’, yifashishije ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa buri buri, ibi ntibyavuzweho rumwe n’abanyarwanda kuko bavugaga ko bihabanye n’umuco. Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard yahise ashyira hanze itangazo rigaragaza ko uyu mukobwa uririmba mu njyana ya Hip-Hop yambuwe izina ry’ubutore kuko ibyo akora bihabanye n’indahiro yarahiye ubwo yatozwaga.

Iki cyemezo cya Bamporiki , nticyavuzweho rumwe, kuko hari n’abemezaga ko arenganye bitewe n’uko hari n’abandi bahanzi bagiye bakora ibihabanye n’umuco ariko ntibamburwe izina ry’ubutore.

Umuhanzi DJ Pius abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nawe yagaragaje ko hari ibintu byitwa umuco kandi na byo ubwabyo bisa naho aribyo kuwuvangamo uw’abanyamahanga.

Aha yafashe bimwe mu bishushanyo bikorwa n’abanyabugeni byambaye ubusa hejuru, yandika abaza niba ibigaragara kuri byo ari umuco nyarwanda cyangwa niba ari “IBYAtsi” umugani w’indirimbo ya Oda Paccy.

Yagize Ati:”Harya ibi si umuco ra? cyangwa na byo ni IBYAtsi?Iyi twayita Ribuyu.”

Ubusanzwe “Ribuyu” ni ubwoko bw’imbaho zikomera cyane akenshi zikunze guturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Dj Pius ubwo yashyiraga ubu butumwa kuri Instagram ye, yakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye by’abantu bamwe bavuga ko umuco uramutse wemerera abantu ko bagaragara nk’uko ibishushanyo by’umuco gakondo bibigaragaza, byaba birenze kuba “IBYAtsi”.

Indirimbo “IBYAtsi” ya Oda Paccy yasohotse itegerejwe na benshi kugira bumve niba ibyo yagaragaje kuri kiriya gishushanyo kiriho ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa niba bifite aho bihuriye n’amagambo ayigize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger