Diplomat yahundagajweho ibitutsi azira Bus ya Rayon Sports
Umuraperi Nuur Fassasi uzwi mu muziki nka Diplomat yahundagajweho ibitutsi n’abafana ba Rayon Sports bamushinja kuvuga ubusa ubwo yari ashyize ifoto ya Bus ya Rayon Sports iriho ibirango by’iyi kipe n’indi ifite ibirango bya kampani itwara abagenzi.
Ni ifoto yakunze gucaracara ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko iyi bus ya Rayon Sports yabanje gutwara abagenzi ikoreshwa na kampani ya ‘Matunda Express’.
Hari bamwe bavugaga ko Aba-Rayon babeshya ko iyo bus ari nshya kandi yarabanje gukoreshwa. Kuri ibi byavugwaga, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasobanuye ko iyi bus yabanje kugeragezwa n’iyi kampani itwara abagenzi kugira ngo itangire ikoreshwe na Rayon Sports.
Na Diplomat ntiyacitswe, kuri uyu wa Gatanu yafashe ayo mafoto yombi ayashyira kuri Instagram yandikaho ati’ Oooooh Rayon’.
ab’inkwakuzi babonye iyi foto , batangiye gutuka Diplomat bavuga ko nk’umuhanzi atakagombye gukora ibyo, hari abatangiye kwibaza niba indirimbo aririmba ari ize ngo kuko atakagombye gutekereza atyo.
Icyakora hari n’abavuze ko nta kosa Diplomat yakoze n’ubwo hari abavugaga ko ataherukaga kuvugwa bityo ko abikoze kugira ngo avugwe.
Nyuma yo gutukwa n’abatari bake, Diplomat we yatanze yanditse (Comment) avuga ko ibyo yavuze babifashe nabi bityo ngo ababoroga ni bakomeze baboroge.
Ati ” Ibanga abantu batamenye nuko nari naketseko izi bus habayeho ukwibeshya bakazitiranya amaplake. Ariko ntago nigeze mbona akanya ko kwihohora no kwisobanura cyane urebye kuko ntumvaga ko bus kuyihindurira imirimo hari abantu byateye isoni bakarakara bakenda kwipasura. Mu Rwanda nta ruganda rukora ama bus so, kuba ibihari byose byakoreshwa icyo bigomba gukora mu gihe cyabyo, urebye nta gisebo, nta nikosa mbibonamo. I’m not that stupid. Nta nuwari wanyura muri page yange ngo ahamye ikipe mfana iyariyo. So, Ababoroga bakomeze baboroge”
Diplomat yamenyekanye ku ndirimbo zirimo iyitwa “Kebuka ngufotore”, “Indebakure”, “Umucara w’ibihe”, “Ikaramu” kandi afite n’izindi ndirimbo zitandukanye.
Kugeza ubu yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kenya University mu bijyanye n’imibanire ndetse no kuyobora “Social work and administration.”
Kanda muri iyo foto urebe ibitutsi bamututse
https://www.instagram.com/p/ButloQBgwgY/