Dimitri Payet yahuriye n’isanganya mu mukino wa Lyon na Marseille (Amafoto)
Kapiteni w’ikipe ya Olympique de Marseille, Dimitri Payet, yatewe icupa ry’amazi mu mutwe ubwo ikipe ye yakinaga na Olympique Lyonnais bituma uyu mukino usubikwa.
Hari ku munota wa gatanu w’umukino wa shampiyona y’Abafaransa ubwo Payet yari agiye gutera koruneri.
Nyuma y’uko uyu mukinnyi yari amaze kwitura hasi agakurikiranwa n’abaganga, byabaye ngombwa ko umusifuzi Ruddy Buquet yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu rwambariro.
Nyuma y’amasaha agera kuri abiri uyu mukino waberaga kuri Stade Groupama ya Lyon wahagaritswe, byarangiye hanzuwe ko usubitswe.
Mbere y’uko uyu mukino usubikwa muri Stade hari hatanzwe itangazo ry’uko uza gukomeza.
Byatumye abakinnyi b’ikipe ya Lyon nyuma baza kugaruka mu kibuga barishyushya, na ho aba Marseille bahitamo gukomeza kuba mu rwambariro rwabo.
Perezida wa Olympique Lyonnais, Jean Michel Auras, yavuze ko ikipe ye isaba imbabazi Payet, yungamo ko “umugizi wa nabi yahise amenyekana arafatwa.”
Abategura Shampiyona z’u Bufaransa (LFP) mu itangazo basohoye, bo bavuze ko nyuma y’uko Payet atewe ririya cupa yanatutswe ibitutsi bishingiye ku ivangura.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Komisiyo ishinzwe imyitwatire muri LFP iterana ikiga ku kibazo cyagaragaye kuri uriya mukino wa Lyon na Marseille.
Si bwo bwa mbere muri shampiyona y’u Bufaransa abafana bateza ibibazo bikagira ingaruka ku mikino y’amakipe yabo.
Nko muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Nice yakuweho amanota abiri izira kuba muri Kanama abafana bayo barinjiye mu kibuga bakarwana n’abakinnyi ba Marseille.
Uyu mukino na wo waje gusubikwa, ukinirwa ku kibuga kitariho umufana n’umwe m’Ukwakira uyu mwaka.
Muri Nzeri bwo igice cya kabiri cy’umukino wahuzaga RC Lens na Lille cyakereweho iminota irenga 30 nyuma y’ubushyamirane bw’abafana b’impande zombi bwanatumye bamwe binjira mu kibuga.