Didier Drogba yagiriye Eden Hazard inama yo kuguma muri Chelsea
Igihangage mu mupira w’amaguru Didier Drogba umaze iminsi asezeye umupira w’amaguru ku myaka 40 y’amavuko yagiriye inama umusore Eden Hazard ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi kongera amasezerano muri Chelsea
Eden Michael Hazard w’imyaka 27 y’amavuko, yinjiye mu ikipe ya Chelsea mu 2012. Muri Nzeri uyu mwaka nibwo inkuru z’ibihuha zatambutse mu binyamakuru zivuga ko yaba yarongereye amasezerano muri Chelsea yo kugera mu 2020.
Ikinyamakuru Goal cyatangaje ko Hazard yayahakanye aya makuru avuga ko atigeze asinya amasezerano nk’uko benshi bakomeje kubikwirakwiza
Yagira ati “Nta masezerano nigeze nsinga, ntabwo byari byaba”.
Mu gihe bikomeje gutangazwa ko hari andi makirpe yifuza uyu musore arimo na Real Madrid, Drogba wakiniye iyi kipe ndetse akanayifasha gutsindira ibikombe bikomeye yamugiriye inama yo kuguma muri Chelsea.
Yagize ati “Agomba gufata iya mbere agasinya. Ntabwo biba byoroshye, ntabwo ari ibintu biba byoroheye umuntu wese kuba mu bihe bigoye, abafana ba Chelsea baramwishimiye, bazamufasha mu bishoboka byose.
Drogaba wita uyu musore igikomangoma cy’i Stamford Bridge, akomeza agira ati « Ni umusore mwiza, umwataka wo ku rwego rwo hejuru, igihe cyose muhagaze neza ntimugakine ku bwa Juventus cyangwa Real Madrid, ntekereza ko ameze neza,… ».
Ikipe ya Chelsea ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona yo mu Bwongereza, umukino iheruka gukina ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018, yatsinzwe na Tottenham ibitego 3-1 yatumye idakomeza guca agahigo ko kudatsindwa umukino n’umwe kuva Shampiyona yatangira.