Diane Rwigara yahengekeye kuri Kagame kutagaragara kwe kuri lisite y’abahatanira kuyobora u Rwanda
Diane Shima Rwigara wari mu bakandida icyenda bagombaga guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora atrganyijwe muri Nyakanga 2024, yagaragaje ko atanyuzwe n’ibyatangajwe na komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC.
Uyu mugore umwe rukumbi wari waserukiye abandi gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu yagaragaje ko yababajwe no kutisanga kuri iyo lisite maze abyegeka kuri Perezida Kagame.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagrama yagize ati:” Nyuma y’igihe cyose,nkora Kandi nkoresha imbaraga, nababajwe no kutisanga kuri lisite y’agateganyo y’abakandida bemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame kuberiki utaretse ngo nanjye ntambuke? Bibaye inshuro ya kabiri umvutsa uburenganzira, Ndababaye!!”
Ibi Diane Shima Rwigara yabitangaje nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaje abakandida batatu bemerewe by’agateganyo kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko Komisiyo yakiriye kandidatire icyenda z’abasaba kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma yo kuzisuzuma isanga izujuje ibisabwa ari eshatu.
Oda Gasinzigwa yavuze ko izujuje ibisabwa ari iya Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda ndetse na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga.
Ku bandi bari basabye kuba abakandida bigenga kuri uyu mwanya, ari bo Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Diane Shima Rwigara ndetse na Mbanda Jean, Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko batujuje ibisabwa, ahanini bishingiye ku mikono y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire zabo.
Urugero nko kuri Hakizimana Innocent, Komisiyo yagaragaje ko atujuje nibura imikono y’abantu 12 muri buri karere, by’umwihariko mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Gisagara na Kirehe.
Kimwe na Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred na we ntiyujuje nibura abantu 12 bamusinyiye mu turere dutandukanye, turimo Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Gakenke n’utundi.
Komisiyo y’Amatora kandi yagaragaje ko mu bakandida batujuje ibisabwa, harimo abatanze urutonde rw’abantu babasinyiye, ariko rugaragaraho amazina y’abantu batabaho, abagaragara ku rutonde rurenze rumwe, ndetse n’abagaragaye ko bafite nomero z’indangamuntu zidahura n’amazina yabo.
Harimo kandi abatanze imikono y’abantu bavuga ko babashyigikiye, ariko abo bantu bakaba barahamije ko batigeze babasinyira.
Kuri Diane Rwigara, Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko mu mwanya w’icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, we yatanze kopi y’urubanza.
Diane Rwigara kandi ngo yatanze inyandiko y’ivuka, mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.