Amakuru ashushyePolitiki

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara byemejweko baburana bafunzwe Anne we ararekurwa

Kuruyu wa mbere tariki ya 23 ukwakira 2017 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemejeko Diane Rwigara na Adeline Rwigara  bafungwa imisi 30 naho Anne we akarekurwa byagateganyo agataha mu gihe hagikorwa iperereza kubyaha bakurikiranweho .

Ni nyuma yaho abunganira mu mategeko Diane na Adeline Rwigara  bari babwiye abacamanza ko ibikorwa bakoze byo  kureba muri telefone, byafatwa nko kugenzura itumanaho kandi batari babifitiye uburenganzira ngo kuko kugenzura itumanaho bikorwa ku byaha birebana n’umutekano w’igihugu, bikanatangirwa uruhushya n’umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu. gusa ariko nyuma yumwiherero , Urukiko rwanzuye ko kureba muri telefone z’abaregwa byakurikije itegeko, atari ukugenzura itumanaho bityo nta mategeko yishwe. umucamanza yanzuyeko kwinjira mu butumwa bwamaze kugera ku wo bugenewe bitafatwa nko kugenzura itumanaho.

Mukangemanyi Adeline Rwigara yagarutsweho numucamanza avuga ko ubutumwa yavugiye  kuri Wastapp abwoherereza Mukangarambe Xaverine   bukubiyemo ibigamije kugumura abaturage kuko yumvikana avugango  Leta ni amabandi, ndetse  nubwo yoherereje Tabitha Gwiza aho yavugaga ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira sibi gusa ariko kuberako Mukangemanyi  ashinjwa ko yavuze ngo Abatutsi ni babi, akangurira abo bavuganaga kwanga abantu bavuye i Burundi ngo nibo Leta ikoresha.

Diane Rwigara we urakomeza gufungwa byagateganyo akurikiranweho ibyaha byo guteza imvururu ,kuba yaravuze ngo abantu baricwa  bakananyerezwa na Leta, no kuvugako ubukungu bw’igihugu bwihariwe n’abantu bamwe ikindi ni inyandiko mpimbano yatanze muri komisiyo yamatora

Anne nawe ubucamanza bwamugarutseho nubwo we bemeje ko afungurwa byagateganyo nawe arashijwa  kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ndetse no gukwirakwiza ko ise ubabyara Rwigara yishwe na Leta ndetse nibaruwa yandikiye Prime insurance sibyo gusa kuko yanavuzeko Leta ifite imikorere yamabandi (mafia) urukiko rwagaragajeko nta gihamyako byageze kubantu benshi.ibaruwa Anne aregwa ko yayandikiye Jeune afrique urukiko rwavuze ko nta kibigararagaza kuko idasinye. Ku inkuru irimo ibaruwa ivugwako yanditswe na Anne umucamanza yavuzeko  byaje kugaragara ko yanditswe na Jeune Afrique ivuye kuri RFI.

Aba bose uko ari batatu ibyaha bakurikiranweho bifitanye isano kuberako Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger