AmakuruImyidagaduro

Diamond yiyamye abashaka kumutandukanya n’umwana we bitirira Jaguar

Diamond Platnumz  yiyamye abantu bakomeje kuvuga ko umwana yabyaranye na Hamisa Mobeto  atari we ahubwo ari uwa Jaguar umuhanzi wo muri Kenya.

Diamond abicishije kuri Instagram yanditse avuga ko atajya avangura abana be babatu harimo babiri (Tiffah na Nillan) yabyaranye na Zari n’undi umwe yabyaranye na Hamisa Mobeto. Uyu mwana Daylan  bavuga ko ari uwa Jaguar  Diamond yavuze ko ari umwana we ndetse amukunda cyane.

Yagize ati “Uyu ni umwana wanjye, kandi azahora ari umwana wanjye, nanone ni umwana wanjye nkunda. Ntiyari mu mashusho aheruka kuko Lukambo [uwayafashe] atari afite amwe agaragaza twembi turi kumwe, Ikindi ndabinginze ntimukazane urwango rwanyu ku bana banjye. Bose ni abanjye kandi ntabwo nshobora kubatandukanya cyangwa ngo mbafate bitandukanye na rimwe”

Hamisa Mobeto  wabyaranye uyu mwana( Daylan) na Diamond aherutse gutangaza ko ababazwa cyane n’ibyo abantu bavuga ko uyu mwana atari uwa Diamond ahubwo bakavuga ko ari uwa Jaguar umuhanzi wo muri Kenya kandi ngo baranahura na rimwe.

Uyu mukobwa Mobeto umuryango wa Diamond bakunze gutangaza ko batiyumvamo uyu mukobwa Mobeto ahubwo bakunda Zari wari usanzwe abana na Diamond. Nyina wa Diamond , Kasim Sanura uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote  we anavuga ko Mobeto atamubyarira umwuzukuru.

Zari na Hamisa Mobeto bose babyaranye na Diamond bakunze guterana amagambo bapfa Diamond Platnumz, cyane ko Mobeto agarukwaho nabenshi bavuga ko ariwe watumye Diamond atandukana na Zari.

Diamond na Mobeto bari bariyemeje guhisha ko babyaranye gusa nyuma y’ubushakashatsi  bwakozwe n’itangazamakuru ryo muri Tanzaniz byaje kumenyekana, Diamond nawe azakubyemera  mu mpera za 2017 nyuma yo gukoresha Mobeto mu mashusho y’indirimbo yise “Salome” yakoranye na Ravyvanny .

Diamond n’umwana we yabyaranye na Hamisa Mobeto
Uyu umwana w’umuhungu we ufite umwaka umwe ni we abafana bakunze kuvuga ko afite isura ya Jaguar atari uwa Diamond 
Diamond ari kumwe n’abana babiri (Tiffah na Nillan) yabyaranye na Zari ndetse n’undi  (Daylan) yabyaranye na Mobeto
Twitter
WhatsApp
FbMessenger