AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond yiyambaje iy’ibiganiro ngo arebe ko ya ndirimbo ye yahagaritswe yakomorerwa

Diamond Platnumz, umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatangiye ibiganiro na BASATA(Urwego rwa Tanzania rugenga ibikorwa bya muzika) mu rwego rwo kureba niba indirimbo ye iheruka guhagarikwa yakomorerwa.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo BASATA yahagaritse indirimbo “Mwanza” yakozwe n’umuhanzi Diamond afatanyije na RayVanny kubera amagambo y’urukozasoni ayirimo.

Uru rwego rwahaye Diamond na Wasafi ye amabwiriza akarishye, arimo kuba iyi ndirimbo nta gitangazamakuru na kimwe cyo muri Tanzania yemerewe gukinwaho, ndetse Wasafi ikaba yarahise itegekwa kuyisiba ku rubuga nkoranyambaga urwo ari rwo rwose ishobora kuba iriho.

Diamond n’abantu be babwiwe ko nibatubahiriza aya mabwiriza barahita bashyikirizwa ubushinjacyaha.

Hejuru y’ibi, Diamond na Rayvanny bategetswe kutibeshya ngo babe baririmba iyi ndirimbo mu bitaramo runaka cyangwa indi iyo ari yo yose yabo yahagaritswe.

Nyuma aba bahanzi bombi bahamagajwe n’uru rwego kugira ngo basobanure impamvu bakwirakwije iyi ndirimbo nkana.

Mu ibaruwa Diamond yandikiye uru rwego, yavuze ko iyi ndirimbo izwi ku kandi kazina ka ‘Nyegezi’ ivuga ku modoka yigeze guhagarara i Mwanza, bityo ko atari agambiriye kuyobya abana bato.

Muri iyi baruwa, Diamond yasabye BASATA ko yakomorera iyi ndirimbo igakinwa nyuma y’igihe yarashyizwe mu kato. Diamond na Rayvanny bavuga ko iyi ndirimbo igamije kuvuga ku bantu bo hanze ya Tanzania nk’Abagande bakora igitaramo cya “Nyege Nyege buri mwaka.”

Diamond azwiho kutagira igitaramo mpuzamahanga yitabira atishyuwe byibura angana n’ibihumbi 70 by’amadorali ya Amerika atuma yinjiriza leta ya Tanzania byibura ibihumbi 21 by’amadorali.

Mu baruwa Diamond yandikiye BASATA kandi, yavuze ko ibitaramo bye byitabirwa n’abantu bari hejuru y’imyaka 18, abantu avuga ko bakuze bihagije byo kuba bakwihitiramo ikiza n’ikibi.

Ku bijyanye n’igice cy’iyi ndirimbo aho Diamond aba aririmba Umunyamideli Amber Rutty wanabaye intandaro y’ihagarikwa ry’iyi ndirimbo, Diamond yasabye BASATA kongera kumva neza iyi ndirimbo ngo kuko ibyo bamuririmyeho bijyanye n’imico ye.

Diamond kuri ubu uri muri Canada aho yitabiriye ibitaramo bitandukanye, yitezweho kwitaba BASATA ubwo azaba ageze iwabo muri Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger