AmakuruImyidagaduro

Diamond yavuze igihugu abona gifite abakobwa beza ku Isi

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe na besnhi mu muziki wa Bongo Fleva muri Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange, yatangaje ko mu bihugu bitandukanye bigize Isi amaze gukandagizamo ibirenge bye, nta nakimwe kirusha Uganda kugira abakobwa beza.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda howwebiz.ug cyanditse ko Diamond yatangaje aya magambo nyuma y’uko ataramiye muri Uganda mu gitaramo yari yatumiwemo cy’urwenya ku wa 25 Nyakanga 2019.

Yagize ati: “Nagenze mu bice byinshi bitandukanye by’Isi ariko Uganda ni cyo gihugu cya mbere mbonye gifite abakobwa beza ku Isi, nta n’aho bahuriye n’abo muri Kenya.”

Aya magambo Diamond yayatangaje mu gihe ari mu rukundo n’umuhanzikazi w’umunya-Kenya banitegura kurushinga, Tanasha Donna, uri no hafi yo kwibaruka umwana we, gusa ntibyatumye aterekana urukundo afitiye abakobwa bo muri Uganda.

Si igitangaza ko Diamond avuga aya magambo yo kwerekekana urukundo afitiye abakobwa kuko yagiye avugwaho urukundo n’abakobwa batandukanye harimo Zari Hassan banabyaranye abana babiri, Wema Sepetu, Hamisa Mobeto, Jacqueline Wolper n’abandi batandukanye.

Diamond asanga Uganda ariyo ifite abakobwa beza ku Iisi
Diamond yihebeye Umunya-Kenyakazi Tanasha Donna
Twitter
WhatsApp
FbMessenger