AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond yasoje ibirori by’isabukuru ye y’amavuko asiga bamwe mu bafana bijujuta(Amafoto)

Icyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz yakoreye mu bwato ibirori by’akataraboneka mu rwego rwo gusoza ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 29 y’amavuko, asiga bamwe mu bafana be bijujuta kubera ibiciro bihanitse by’amatike y’abagombaga kubyitabira.

Uretse inshuti za hafi z’uyu muhanzi n’abagize umuryango we bari batumiwe muri ibi birori bidasanzwe byabareye mu bwato, ku basigaye bose bifuzaga kubyitabira bagombaga kwishyura angana n’amadorali ya Amerika 500 angana n’arenga ibihumbi 400 by’amanyarwanda.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko abenshi mu banya-Tanzania basigaye bacitse ururondogoro, bibaza aho umuntu yavana aya mafaranga yose kugira ngo abashe kwinjira.

Hari uwandikiye Diamond kuri Instagram agira ati” Diamond Platnumz, ubu ni bwo buryo wakoresheje ugira ngo abantu bataza mu biroriby’isabukuru yawe y’amavuko? Ugurisha itike amadorali 500,urashimishije cyane. Nta cyaha kirimo, gusa ryoherwa n’umunsi wawe, ukeneye kuryoshya cyane.”

Mu mwaka ushize na bwo Diamond yakoze ibirori nk’ibingibi, gusa yaba Zari bari bakibana nk’umugabo n’umugore cyangwa Hamisa Mobeto bahoze bakundana nta wigeze abyitabira.

Uyu mwaka na wo nta wigeze yitabira ibi birori hagati y’aba bagore bombi, bijyanye n’uko Diamond na Mobeto batagicana uwaka, ndetse na Zari bakaba batagicana iryera nyuma yo gutandukana na we ashinja Diamond kuba imbata y’abagore no kutita ku buzima bw’abana be.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger