Diamond yamaze inyota abakobwa bifuzaga kubyinana na we
Diamond Platmunz yakoreye i Kigali igitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival, uyu muhanzi yaraye abyinishije bamwe mu bakobwa bari baje muri iki gitaramo karahava bataha bashize inyota bari bafite yo kubyinana n’iki cyamamare mu myidagaduro yo muri Afurika y’iburasirazuba.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, gisozwa ahagana saa saba n’iminota mirongo itatu, Diamond yashimishije Abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo n’ubwo we yavuze ko agiye kubataramira ananiwe kubera ko yari avuye gukorera ikindi gitaramo i Burundi.
Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa sita zibura iminota 10, yakiriwe n’abantu benshi cyane, byabanje kumutonda abura icyo avuga bitewe n’urukundo yeretswe akigera ku rubyiniro, yamaze hafi umunota acecetse, nyuma aza kuvuga ati”muri tayali turye umuziki?”.
Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe nka Tetema, Inama yakoranye na Fally Ipupa, Mbagala n’izindi, ni indirimbo wabonaga ko Abanya-Kigali bazizi zose.
Igitaramo cyahinduye isura ubwo yasabaga abakobwa b’abanyarwanda biteguye kuza kubyina ko baza bakabyinana na we, maze abakobwa bazamutse ari benshi baramuhobera ariko bamubwira ko bamukunda na we ati nanjye ndabakunda yewe hari n’abamupfukamiraga, ariko ku rubyiniro hasigaye 4 ari bo banabyinanye na we kakahava.
Aba bakobwa babyinanye na we indirimbo ye yise ’Nasema Nawe’, iyi ndirimbo Diamond yabyinishije aba bakobwa maze igitaramo gihindura isura bitewe n’uburyo babyinagamo. Benshi batashye banyuzwe.