AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond yahishuye uko Zari n’umwe mu bahoze muri P-Square bamucaga inyuma

Umuhanzi Diamond Platnumz yashinje Zari Hassan wahoze ari umugore we kumubangikanya n’Umunya-Nigeria Peter Okoye (Mr. P) uri mu bahoze bagize itsinda rya P-Square.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radio Wasafi ku munsi w’ejo.

Diamond yavuze ko uretse kuba Zari na Mr. P baramucaga inyuma, ngo hari n’undi mugabo wo muri Kenya wamufashaga gukora siporo bagiranaga imishyikirano. Avuga ko yababariye Zari ku bw’ibyo yamukoreraga, kuko yari mu nzira zo gufata ikemezo cyo gutandukana na we.

Umuhanzi Diamond yavuze ko intandaro y’amakimbirine ye na Zari yatewe n’uko umwe yari kure y’undi, bityo ntihabeho kwizerana. Ngo bakoreshaga uburyo bwa Video Call kugira ngo babashe kuganira nyamara butari buhagije.

Ku bijyanye n’umubano wa Zari na Peter Okoye, umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko aba bombi bakundanaga mbere y’uko we na Zari babyarana imfura yabo.

Ati” Zari Hassan na Peter Okoye bakundanaga amezi make mbere y’uko tubyarana umwana wa mbere Lattifah Dangote. Nasomaga ubutumwa bw’urukundo bandikiranaga kuri Terefoni. Njye ubwanjye nigeze kubimubaza.”

Mu gihe Diamond ashinja Zari kuba yaramucaga inyuma, undi na we yumvikanye kenshi ashinja uyu muhanzi kumuca inyuma akamurutisha Hamisa Mobetto baje no kubyarana umwana w’umuhungu.

Diamond ntahakana ko na we yacaga Zari inyuma, gusa akavuga ko byatetwara n’uko Zari yari atuye kure kandi yaranze kwimukira muri Tanzania.

Ati” Nk’umuntu w’umusore w’icyamamare ukiri na muto, ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buracyari hejuru, nta yandi mahitamo nari mfite ngo mbashe kwihangana muri ayo mezi atatu yose nabishatse. Nari niteguye gushingira Zari business hano muri Tanzania, gusa arabyanga ajya kwibera muri Afurika y’Epfo.”

Ku bwa Diamond, ngo nta kindi yashoboraga gukora kuko hari abagore benshi bari bamuhanze amaso nk’icyamamare.

Diamond Platnumz yanavuze ku bimuvugwaho byo kuba yirengagiza abana yabyaranye na Zari, yemera ko atigeze abitaho kuko byatewe na nyina washakaga kubifashisha kugira ngo amukomeretse.

Avuga ko Zari yabanje kumufungira amayira ku mbuga nkoranyambaga zose, ndetse akanamwima umuntu watuma abasha kuvugana na bo. Ikindi kandi ngo yahamagaraga Zari bikarangira yanze kumwitaba.

Diamond avuga ko mu biruhuko abana be bateganyaga kumusura muri Tanzania, gusa bikarangira Zari amuhaye amabwiriza agoranye cyane atari gushobora.

Mu busanzwe ngo Zari na Diamond bari babanye neza, gusa ngo ubwo uyu muhanzi yatangazaga ko ari mu rukondo n’umunyamakuru Tanasha Donna Oketch.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger