AmakuruAmakuru ashushye

Diamond yageze i Kigali avuga kuri Shaddyboo, indirimbo yakoranye na Meddy no ku byo gukorana n’abahanzi nyarwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Diamond yanyuze mu Rwanda mbere yuko yerekeza i Burundi ngo abone kugaruka i Kigali kuhataramira mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro.

Akigera mu Rwanda yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru ahita yerekeza i Burundi aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 , nikirangira arahita agaruka  mu Rwanda mu gitaramo  gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival kitezwe ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.

Aganira n’itangazamakuru yashishikarije abanyarwanda kugura amatike ku bwinshi bakazaza kuryoherwa n’indirimbo ze zitandukanye nka Tetema, Kwangalu, The one n’izindi.

Diamond abajijwe icyo akora kugira ngo agume mu myanya y’imbere mu muziki ndetse n’icyo ahishiye abakunzi ba muzika ye yavuze ko we nta kidasanzwe uretse gutegura indirimbo nziza kandi zifite umwihariko mu muziki we kandi agakoresha imbaraga nyinshi byose akabifashwamo no gusenga.

Abajijwe ku mubano we na Shaddyboo, Diamond yatangaje ko Shaddyboo ari inshuti ye amufata nka mushiki we ndetse akaba amufata nk’abandi bakobwa bose bamufana bo mu Rwanda ariko kandi akanamumenya kubera ko azwi cyane. Yahamije ko nta mubano wihariye afitanye na Shaddyboo.

Diamond Platnumz kandi yabajijwe aho umushinga w’indirimbo yakoranye na Meddy ugeze, avuga ko indirimbo ihari bayikoze ariko ikaba itararangira biturutse ku kuba guhuza umwanya kwabo byaragiye bigorana, yavuze ko mu gihe cya vuba nibibakundira iyi ndirimbo barayishyira hanze.

Yabajijwe kandi ku byavuzwe ko Hamisa Mobetto babyaranye yamujyanye mu bapfumu kugira ngo amukunde, yasubije ko na we yabyumvise kandi ko byari ukuri koko ariko kandi ngo ntacyo byatanze kuko yizera Imana. Ariko kandi ngo abana be arabafasha cyane uko ashoboye.

Mu bibazo byinshi uyu muhanzi yabajijwe hagarutsweho n’ibibazo by’abakobwa bagiye bakundana bamwe bakanabyarana, aha akaba yabajijwe uko uburenganzira bw’abana be bwubahirizwa mu gihe atabana n’ababyeyi babo. Diamond asubiza ibi bibazo yavuze ko mu by’ukuri yita ku bana be kandi nta kibazo bafite.

Yabajijwe niba ateganya kuva mu Rwanda akoranye indirimbo n’abahanzi nyarwanda, avuga ko we yiteguye kwemerera umuhanzi wese wa hano mu Rwanda uzamwegera akamusaba ko bakorana, yavuze ko abahanzi benshi ba hano mu Rwanda abazi ndetse ko anabakurikirana.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Diamond mu kiganiro n’itangazamakuru
Abanyamakuru bari benshi
Nubwo afite urubavu rutoya, Diamond yari arinzwe n’abasore babiri bibigango n’ umwe usanzwe amurinda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger