AmakuruImyidagaduro

Diamond utegerejwe i Kigali yanenzwe kwamamaza igitaramo cye mu cyumweru cy’icyunamo

Umuhanzi Diamond Platnumz ufite igitaramo ategerejwemo mu mezi ari imbere mu Rwanda, yatangaje ko ahanze amaso ukuza kwe muri iki gihugu, abwirwa ko yagakwiye kuba atanga ubutumwa bw’ihumure aho gushyira imbere kumenyekanisha gahunda ze muri iki gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ejo hashize tariki ya 7 Mata 2019, abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangiye icyumweru cy’icyunamo, aho hibukwa inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Benshi mu nshuti z’u Rwanda batabashije kuza mu muhango wo gutangiza icyunamo, batanze ubutumwa bw’ihumure binyuze mu nzira zitandukanye, bamwe muri abo harimo n’abahanzi bagenzi ba Diamond nka Ali Kiba na Jose Chameleone wo muri Uganda.

Diamond Platnumz wo muri Tanzania yanditse kuri Instagram atanga integuza y’igitaramo afite mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Ubu butumwa bwe ntibwakiriwe neza na bamwe mu bamukurikira kuri uru rubuga.

Yagize ati “Rwanda, amaso yanjye nyahanze wowe, ndatangaza amatariki vuba aha.”

Umwe mu bamukurikira bo mu Rwanda yamunenze kuri uru rubuga ko aho gutanga ubutumwa buganisha ku rugendo azagirira mu Rwanda aje kuhataramira yagakwiye kwibuka ibihe iki gihugu kirimo akifatanya n’abandi mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ndatekereza ko nk’umuturanyi n’inshuti y’abafana bawe wagakwiye kuba uduha ubundi butumwa bw’icyizere aho kuba ibi wanditse kuko intekerezo zacu zitari mu bihe byo kwidagadura mu gihe twunamira abantu bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Biteganyijwe ko nta gihindutse Diamond yataramira mu Rwanda tariki 17 Kanama 2019.

U Rwanda ni igihugu Diamond amaze kugeramo kenshi aje mu bitaramo agakora n’ibindi bikorwa birimo ubucuruzi mu 2014 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa birambuye amateka y’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger