AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yemeye kwishyura amande ngo akomeze umwuga we

Diamond Platnumz yemeye kuriha amande ya miliyoni 9 z’amafaranga ya Tanzania ($3900) kugira akomeze akazi ke mu muziki harimo gukora ibitaramo mu gihugu no hanze yacyo.

Mu minsi ishize uyu  muhanzi we na mugenzi we Rayvanny Urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania [BASATA] ruherutse kubafatira ibihano bikarishye birimo kubuzwa gukorera ibitaramo muri Tanzania no hanze.

Gusa Diamond yasabye imbabazi Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano, Tanzania n’umuntu wese wababajwe no kuba iyi ndirimbo yaracuranzwe i Mwanza.

Diamond yamaze gutumira itsinda ryabanyamuziki ryo muri Jamaica , Morgan Heritage bazririmba mu gitaramo cye cya Wasafi Festival Concert muri Kenya kizabera muri Uhuru Gardens.

Babu Tale ureberera ibikorwa n’inyungu za Diamond atangaza ko iki gitaramo kigomba kuba byanze bikunze nubwo yafatiwe ibihano byo kudakora ibitaramo.

Muri ndirimbo yitwa “Mwanza” yatumye, Diamond na Rayvanny bategekwa guhagarika ibitaramo byabo, aririmbye Intara ya Mwanza ndetse amashusho yayo baba bavuga agace kitwa ‘Nyegezi’ ari nano bararirimba ngo Nyege, NYEGE-zi, ari nayo magambo ahanini yazamuye uburakari mu nzego za leta.

Ubusanzwe Nyege, ni ijambo ry’Igiswahili rikoreshwa cyane muri Tanzania rigasobanura ‘ubushake umugabo agira akifuza gukora imibonano mpuzabitsina.

Diamond Platnumz na mugenzi we Rayvanny, baciye bugufi bifata amashusho basaba imbabazi Leta ya Tanzania nyuma nyuma y’uko mu cyumweru gishize barenze ku mategeko nkana bakaririmba indirimbo ‘Mwanza’ yaciwe muri Tanzania.

Morgan Hertage bemeye kuza muri Kenya mu gitaramo cya Diamond Platnumz

Diamond Platnumz na mugenzi we Rayvanny, baciye bugufi basaba imbabazi Leta ya Tanzania

https://www.instagram.com/diamondplatnumz/?utm_source=ig_embed

Twitter
WhatsApp
FbMessenger