Diamond Platnumz yatangaje igihe ateganya kuzakoreraho ubukwe
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye cyane mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, nyuma yo gutandukana n’abagore batandukanye yongeye gutangaza igihe yumva ateganya kuzakora ubukwe n’uwo bazabana akaramata.
Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Afurika by’umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba Tanzania iherereyemo, yavuze ko yifuza kuzakora ubukwe ndetse nta gihindutse ikindi gisibo cya Ramadhan kizasanga afite umugore.
Diamond Platnumz ubusanzwe yitwa Naseeb Abdul Juma,yatangarije mu gace avukamo ka Tandale muri Tanzania ko yifuza gukora ubukwe vuba.
Ibi yabibwiye abayisilamu bagenzi be bo muri aka gace ubwo yari yagiye gusangira nabo Irayidi mu minsi ishize.
Diamond yahaye aba baturage amafaranga abaha umuceri,inyama n’ibindi mu rwego rwo kwishimira gusoza igisibo.
Uyu mugabo ukunzwe mu ndirimbo Waah yakiranye na Koffi Olomide, yabwiye abanyamakuru ko yifuza ko umwaka utaha utazamusiga atarashaka umugore mu buryo bwemewe n’amategeko n’idini.
Yagize ati “Ubukwe ndabupanga ariko ni byiza gushyiramo n’Imana mu mishanga yanjye y’ubukwe kuko ndashaka kubukora mbere y’igisibo gitaha.”
Diamond Platnumz w’imyaka 32, ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika ariko akunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo ndetse no guca inyuma abo bakundana aho kuri ubu afite abana mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Uganda na Kenya.
Uyu muhanzi ntiyigeze ahishura uwo yifuza ko bakora ubukwe ndetse muri iyi minsi ntabwo ari kuvugwa mu rukundo gusa hari amakuru avugwa ko ashobora gutungurana agashyingiranwa n’umwe mu bagore babyaranye.