AmakuruUmuziki

Diamond Platnumz yasobanuye impamvu yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda batazi ibyo bakora

Ubwo yaherukaga mu Rwanda Diamond  mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda batazi ibyo bakora, icyo gihe yari  abajijwe icyo abona yafasha abahanzi nyarwanda kugira ngo  bagera ku rwego agezeho, yasubije ko atari ukubaca intege ariko ko batazi ibyo bakora .

Yagize ati : “Mu Rwanda numva ko hari abahanzi benshi kandi beza, ariko se kuki batamurika ibikorwa byabo ngo bijye hanze y’igihugu? Icyo mbona ni uko bataramenya uko isoko rya muzika rihagaze. “

Yakomeje agira ati :”Ubundi uremera ukaburara ariko ukagera ku cyo ushaka kugeraho mu buzima bwawe. Ariko niba ubona amafaranga ugahita wumva ko ugiye kuyarya cyangwa se ukumva ko wabaye umuntu ukomeye burya nta hantu ushobora kugera. Muzika isaba kwiyima ukabanza ukagera ku ntego wihaye, ubundi ugatuza amafaranga wagiye ushyira mu bikorwa byawe agenda aza yiruka nawe bikagutangaza”.

Diamond yakomeje avuga ko mu Rwanda azi indirimbo z’abahanzi babiri gusa, izo zikaba ari ‘Tulia’ ya Knowless na ‘Akabizu’ ya Mico The Best.

Diamond mu kiganiro n’itangazamakuru

Kuri uyu wa  gatanu rero mu kiganiro n’itangazamakuru , Diamond yavuze ko atashakaga kubuga ko badashoboye nkuko benshi bahise babifata ahubwo we icyo yavugaga yari uburyo mu muziki intwaro ya mbere ari uguhitamo abo mukorana. Ikipe y’abo mukorana izi ibyo ikora, izi gucuruza no kumenyekanisha ibyo ukora, niyo yagufasha cyane kuko twese twaturutse hasi cyane dufashwa no kubona abo dukorana batumenyekanisha.

Diamond yakomeje avuga ko muri uru ruganda rwa muzika habamo ibintu byinshi, yagize ati :” Mu muziki habamo ibintu byinshi, hari n’abo mwahura ahubwo bagashaka kukuryamo amafaranga aho gutuma ubyaza umusaruro impano yawe, ni byinshi cyane, gusa kumenya kwimenyekanisha no gucuruza ibyo ukora ni byo bya mbere. Nk’ubu nakabaye mvuga ngo Diamond karanga muri Tanzania barayirwa nkumva ni ibyo ariko naje hano kugira ngo abantu ba hano nabo bamenye ibyo nkora banabimenyere. Naje gutembera mu masoko, kureba uko isoko ryo mu Rwanda rimeze. Ibyo byose rero ni ibintu umuntu aba agomba kumenya iyo agiye gukora umuziki.”

Biteganyijwe ko Diamond azava mu Rwanda ku munsi wo kuwa mbere, ndetse mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu akaba araba ari n’abafana be I Nyamirambo kuri Tapis Rouge.

Diamond yanasuye bafite ikibazo cyo kutabona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger