Diamond Platnumz yakubitanye n’igihombo gikomeye biturutse kuri leta ya Tanzania
Umuhanzi Diamond Platnumz ari kubara igihombo cy’amamiliyoni y’amashiringi ya Tanzania, nyuma y’uko leta ya Tanzania ihagarikiye urugendo yari afite mu mahanga aho yari kujya gukorera ibitaramo.
Nk’uko(BASATA) ishyirahamwe rya Tanzania rishinzwe gutegura ibitaramo n’amarushanwa atandukanye ryabitangaje, Diamond yangiwe gusohoka mu gihugu azira kutaka ibyangombwa muri iri shyirahamwe bimwemerera kujya kuririmba hanze y’igihugu.
Diamond ari kuumwe n’aba Manager be babiri: Babu Tale na Sallam bagombaga kwerekeza mu birwa bya Comores ku wa kane w’icyumweru gishize bavuye i Dar Es Salaam, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere. Ubwo bari bagiye kurira indege, abayobozi ba BASATA bahise babagota, birangira urugendo rwabo rupfuye.
Onesmo Mabuye uyobora iri shyirahamwe yemeje aya makuru, avuga ko byari bikwiye ko bahagarika urugendo rwa Diamond bitewe n’uko atigeze ashyira mu bikorwa amabwiriza mashya yashyizweho.
Akomeza avuga ko inyanaye kuri Diamond bikwiye kubera isomo n’abandi bahanzi.
Aganira na TBC TV yagize ati” Amabwiriza avuga ko umuhanzi agomba kwaka ibyangombwa aho ari ho hose agiye kuririmba si mashya. Yari ariho. Ariho ku bw’inyungu z’abahanzi. Tugomba kumenya aho bagiye gukorera akazi kabo kugira ngo tumenye neza niba twababonera umutekano uhagije. Diamond we rero ntiyigeze aha agaciro ibi ubwo yajyaga gusaba Visa.”
Amabwiriza mashya agenga abahanzi avuga ko umuhanzi wese wo muri Tanzania wifuza kujya gukorera igitaramo hanze y’igihugu agomba kubanza kubimenyesha BASATA, yanava iyo yari yagiye na bwo akabivuga.
Kutajya muri Comores byasize Diamond utajya yinjiza ari hasi ya miliyoni 5 z’amashiringi ya Tanzania iyo yakoze igitaramo asigaye abara ibihombo.