Diamond Platnumz yahishyuye ikintu kitigeze kimuhira na rimwe mu buzima bwe
Umuhanzi Naseeb Juma, uzwi cyane nka Diamond Platnumz ukunzwe n’abatari bake muri Afurika by’imwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo yamamazaga indirimbo ye yise ‘Naanzaje’ (natangira nte), yasobanuye ko iyi ndirimbo imwibutsa iminsi yakundanaga n’umukinnyi wa filime Wema Sepetu.
Diamond Platnumz agira ati: “Narebye kuri videwo maze mpita nibuka iyo minsi”.
Ati: “Ndibuka iminsi twe (na Sepetu) twifungiranaga mu nzu icyumweru cyose. Nashoboraga kurata kujya muri studio cyangwa no mu gitaramo kubera ukuntu ibihe byari byiza”.
Diamodnd yahishuriye abakunzi be ku byiyumvo bye avuga k’uburyo atagize ‘amahirwe’ mu rukundo, ati “Ntabwo nahiriwe n’urukundo.”
Yagize ati: “Nasohoye iyi ndirimbo kubera abafana banjye, kandi uko ibihe iminsi yagiye ishira, narayikunze cyane.”
Wema Sepetu, umukinnyi wa filime wo muri Tanzania akaba yarabaye na Miss Tanzania, ari mu bagore batandatu Diamond Platnumz yakundanye cyane mu buzima bwe amaze gukura. Uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko, mu kiganiro aherutse gufungura umupfundikizo mu gutandukana na Diamond, avuga ko byari bikaze cyane ku buryo aba bombi batashoboraga kurebana mu maso, imbonankubone mu gihe kitari gito.
Usibye Wema Sepetu, Diamond yanakundanye kandi afitanye abana n’umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda Zari Hassan, n’umuhanzi wo muri Kenya Tanasha Donna ndetse na Hamisa Mobetto wo muri Tanzania.
Bamwe mu bafana be bamusabye guha Sepetu amahirwe ya kabiri.