Diamond Platnumz yahigitse abahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihembo bya AFRIMMA2021
Diamond Platnumz umwe mubahanzi bakomeje kwerekana ko bamaze kubaka ibigwi bikomeye muri muzika ya Afurika yongeye kwerekana ubuhangange bwe binyuze mu bihembo bya AFRIMMA ( African Muzik Magazine Awards ).
Diamond ukunze kwiyita Simba niwe muhanzi wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’iburasirazuba mu bagabo (Best Male East Africa) muri ibi bihembo.
Uyu muhanzi wo muri Tanzania yegukanye iki gihembo ahigitse abahanzi bakomeye barimo Meddy (Rwanda) , Alikiba (Tanzania) , Eddy Kenzo (Uganda) , The Ben (Rwanda) , Khaligraph Jones (Kenya) , Gildo Kassa (Ethiopia) na Otile brown (Kenya).
Diamond Platnumz uri gukorana Indirimbo na the Ben yahigitse abahanzi nyarwanda barimo Meddy wari uhatanye muri Ibi bihembo inshuro ya mbere , na The Ben wari uhatanye ubugira kane nta gihembo yegukana kuva yatangira kujyamo.
Abandi uyu muhanzi yahigitse muri iki cyiciro barimo Eddy Kenzo we waciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu bugande wegukanye iki gihembo hari mu 2018.
Si uwo gusa kuko yahigitse umuraperi Khaligraph Jones (Kenya) nawe wigeze kwegukana iki gihembo cya Best Male East Africa mu 2019.
Diamond Platnumzyegukanye kandi igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka (Video of the year) Kubera indirimbo y’umuhanzi Flavour afatanyije na Diamond Platnumz na Fally Ipupa yitwa “Berna” iyi ndirimbo yahigitse indirimbo zitandukanye zirimo “Essence “ ya Wizkid na Tems , “Bounce” ya Rema , “Sukari” ya Zuchu , “Hustle” ya Teni , “Kelebe” ya Rayvanny na Innoss’B , “Baddest Boss” ya Mzvee, na “Le Temps” ya Tay C ukorera umuziki we mu Bufaransa.
Twabibutsa ko ibi bihembo ubwo byatangwaga hari ku nshuro ya munani ibihembo byari bitanzwe .
Muri izo nshuro zose Diamond Platnumz ni inshuro ya gatandatu yari atwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri afurika y’iburasirazuba mu bagabo (Best Male East Africa).
Hagati aho Diamond Platnumz watwaye iki gihembo yari umwe mu bahanzi ba mbere bahatanye mu byiciro byinshi yari ahatanye mu byiciro bitandatu aribyo umuhanzi mwiza muri afurika y’iburasirazuba mu bagabo (Best Male East Africa ) , Umuhanzi w’umwaka (Artist of The year) , umuhanzi witwara neza mu kuririmba imbonankubone (Live) (Best Live Act), Indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka (AFRIMMA Video of The Year ) no mu cyiciro cy’indirimbo nziza irimo abahanzi babiri cyangwa barenze abo (Best Collaboration).
Ibi bihembo byatangiwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku nsanganayamatsiko igira iti “Flavors of Africa “ kinyarwanda “Uburyohe bwa Afurika”