AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz na Zuchou bagiye kurira ubuzima i Dubai(Amafoto)

Umuhanzi Diamond Platnumz usigaye agaragara ko ari mu rukundo rugurumana n’umuhanzikazi Zuchou, berekeje kuryogereza Dubai.

Mbere yo gutarama mu mujyi wa Dubai ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Gicurasi, Diamond Platnumz na Zuchu bagaragaye bari kuryoshya mu mucanga wo muri uyu mujyi.

Nyuma y’igihe hari ibihuha ko aba batandukanye,bagaragaye bari mu munyenga w’urukundo,bari gutemberana i Dubai.

Mu butumwa Zuchu yaherekesheje amafoto yasangije abamukurikirana, yagize ati DZ (Diamond na Zuchu) + Diamond = Dzubai.

Mu minsi ishize,Diamond Platnumz aherutse gukodesha indege ajya muri Zanzibar gusaba imbabazi umukunzi we,Zuchu.

Nyuma y’aho,Diamond Platnumz yagaragaye apfukamye ku rubyiniro asaba imbabazi uyu mukobwa wari uherutse gutangaza ko batandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger