AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz na Se bamaze igihe badacana uwaka bahuye amaso ku maso (Amafoto)

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz adasenyera umugozi umwe na Se umubyara Abdul Juma, kuri uyu wa kabiri ibintu byahindutse bombi bahurira mu kiganiro kimwe muri radio ya Wasafi FM.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’abamwe mu banyamakuru b’iyi Radio agaragaza Juma n’umuhungu we ndetse n’abandi bantu batandukanye bari muri Sitidiyo za Radio Wasafi bari kubyinira hamwe ubona ko bahuje urugwiro.

Se wa Diamond Abdul Juma imbere y’abanyamakuru yagize icyo avuga ku mubano we n’umuhungu we udahwitse, avuga ko atari ngombwa ko amusaba imbabazi bitewe n’uko ari umuntu mukuru ndetse na Diamond akaba umwana we.

Yagize Ati” Njyewe ndi umuntu mukuru kandi uyu nawe ni umwana wanjye, sinshobora kumusaba imbabazia hubwo icyingenzi ni uko twabana neza”.

Kutumvikana hagati ya Diamond na Se umubyara byatewe n’uko uyu muhanzi yakuze adahabwa uburere n’uyu mugabo umubyara bivugwa ko yari yarabataye we na nyina witwa Sanura Kasimu Bi Sandra.

Diamond na Se bahuye amaso ku maso nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka kugeza naho mu minsi yashize uyu mugabo yatakaga ubukene bukabije hagati aho ntagire icyo ahabwa n’uyu muhungu we uri mubahanzi bafite agatubutse muri Afurika y’Uburasirazuba.

Uyumugabo yongeye kumvikana atakambira abantu avuga ko uburwayi bw’amaguru bumugeze habi, kugeza ubwo yafashwe akavuzwa n’abandi bantu batari uyu muhungu we.

Guhura kwabo byahaye icyizere inshuti z’umuryango wabo ko hashobora kugaruka ubwumvikane hagati yabo, uyu musaza nawe akabasha gufatwa mu mugongo n’ubushobozi umuhungu we amaze kugeraho.

Diamond na Se bongeye guhura nyuma y’igihe kirekire batumvikana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger