Diamond Platnumz ku isabukuru ye y’amavuko yirengagijwe n’abagore bose babyaranye
Umuhanzi umaze kuba icyamamare ku Isi uvuka mugace ka Tandale muri Tanzania ku italiki ya 02 Ukwakira nibwo yizihiza isabukuru y’amavuko , muri uyu mwaka ibintu byabaye ibidasanzwe kuko mubagore bose babyaranye ntanumwe wigeze agaragaza ko n’iyi taliki ayibuka.
Diamond Platnumz wabyaranye na Zari abana babiri, Hamisa Mobetto umwe na Tanasha Donna umwe, ubusanzwe bajyaga bamwibuka ku munsi we w’amavuko(ntihaburaga ubikora) ariko kuri iyi nshuro nta n’umwe wabikoze, yaba kumushyira ku nkuta zabo z’imbuga nkoranyambaga cyangwa se kuvuga ku butumwa bwe yashyize ku rukuta rwe.
Urugero nka Tanasha Donna ufite umwanwa yabyaranye na Diamond basangira umunsi umwe w’italiki y’amavuko kuri uwo munsi yifurije umuhungu we Naseeb Jr, isabukuru nziza ariko se aramwihorera.
Kuri uwo munsi mu butumwa yagerageje gutanga yanditse agira ati
“2 Ukwakira, imyaka ibiri irashize, umwami avutse. Urukundo rw’ubuzima bwanjye. Isabukuru nziza muhungu wangu wanjye. Ndagukunda cyane. Sinshobora gutekereza ubuzima bwanjye udahari, uranyuzuza, umpa intego. Imana ikundindire inakuyobore mu buzima bwawe. Mama aragukunda cyane.”
Si ubwa mbere Tanasha yirengagije Diamond kuko no ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo wa 2020(21 Kamena), Hamisa Mobetto na Zari Hassan bamwifurije umunsi mwiza maze Tanasha we aryumaho.
Mu minsi ishize Diamond yashatse gukoresha Tanasha mu mashusho y’indirimbo “Naanza je ‘ gusa uyu mugore yarabyanze amwereka ko ntanumwanya amufitiye , ibintu byatumye Diamond yerekeza Dubai gushakira yo undi mukobwa akoresha mu mashusho yiyo ndirimbo.
Diamond afitenye abana babiri na Zari Hassan, akagira umwana umwe yabyaranye na Hamisa Mobetto kuri ubu wibereye mu bihe byiza n’umuraperi Rick Ross ndetse n’undi mwana umwe yabyaranye n’umunyakenyakazi Tanasha Dona Oketch.