Diamond Platnumz arateganya kwihorera nyuma y’uko Tanzania itsinzwe na Kenya mu mikino y’igikombe cya Afurika
Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe n’abatari bake muri Afurika y’Uburasira zuba, yavuze ko ateganya kuzihorera nyuma y’uko ikipe y’igihugu akomokamo cya Tanzania izwi nka Taifa Stars ibujijWe amahirwe yo gukomeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika n’ikipe y’igihugu ya Kenya izwi nka Harambee Stars.
Uyu muhanzi ukomeje kwandika izina mu muziki wa Bongo Fleva yagaragaje ko atishimiye uburyo ikipe y’igihugu ya Kenya yavukije amahirwe iya Tanzania murimiki gikombe kiri kubera mu gihugu cya Misiri.
Abinyujije kuri Instagram, mu magambo yanditse mu gasanduku k’inyandiko kanyuzwaho ubutumwa kuri uru rubuga, uyu muhanzi yavuze ko kuba Tanzania yaratsinzwe byamugoye kubyakira kandi ko ari igihombo gikomeye kubatuye Tanzania bose.
Ib byatumye avuga ko kubera intimba yatewe n’iyi nsinzwi, nawe ateganya kuzihorera mu buryo butandukanye.
Yagize ati”Ibyumba byose ndabibona nka Gereza (Ashyiraho utumunyrtso turi kurira tugaragaza koababaye) ariko ntakibazo nzi icyo gukora”.
Aya makipe yombi yakinnye umukino ahanganiye amanota atatu ayafasha kubona amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cy’iyi mikino gikurikiyeho birangira Kenya ywitwaye neza itsinda ibitego 3-2.
Nyuma y’uyu mukino Abanyakenya bifashishije urubuga rwa Twitter, batambukije ubutumwa basa naho bihenura imbere y’ikipe y’igihugu y’Abaturanyi babo.
Ubusanzwe Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Kenya ndetse n’indirimbo ze usanga arizo zikunzwe cyane muri iki gihugu, kuba Diamond rero akunzwe muri iki gihugu ntibyatumye nawe afata iya mbere ngo abe yajya inyuma y’ikipe y’igihugu ya Kenya mu mikino y’Igikombe cya Afurika.
Uyu muhanzi yagaragaje ko uko byagenda kose ahora ari inyuma y’ikipe y’igihugu cyamubyaye.
Ku mbugankoranyambaga zitandukanye, igikomeje kugarukwaho ni aya marangamutima ya Diamond y’uburyo ateganya kwihorera nyuma y’uko Kenya ibareye Tanzania umupaka muremure muri iyi mikino.
Kugeza ubungubu Kenya ni iya 3 mu itsinda iherereyemo kuri iyi nshuro ikaba yiteguye gucakirana na Senegal yatakarije amanota 3 imbere ya Algeria mu mikino iherutse kubahuza.
Ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu ya Kenya bwo bugaragaza ko bukomeje kongera imbaragamuri iyi kipe kugira ngo byibuze bizayifashe kubona amahirwe yo gukomeza muri iyi mikino.
Umukino wahuje Kenya na Tanzania wabaye kuya 27 Kamena 2019, birangira Tanzania itsinzwe ibitego 3-2.